Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Komeza Adrien ari mu maboko ya Polisi akekwaho gushaka guha ruswa Polisi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Mata 2015, Polisi y’u Rwanda  ikorera mu karere ka Kamonyi yataye muri yombi umugabo witwa Komeza Adrien w’imyaka 52 ukekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (25,000Frw) abapolisi bari mu kazi kabo.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu mugabo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulaki RAB 745 S, ipakiye imbaho ariko nta cya ngombwa cyo kuzipakira afite.

Bamuhagaritse ngo akibahe yahise ashaka guha umwe mu bapolisi bari mu kazi kabo amafaranga 25,000 Frw, bahita bamuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, yashimiye aba bapolisi kubera ubu bunyangamugayo berekanye, anasaba abaturage kwirinda guha ruswa inzego z’umutekano kuko zizi ububi bwayo, kandi nabo bakwiye kubimenya.

Akaba yagize ati:” Ruswa ni mbi imunga ubukungu bw’igihugu kandi ikagira ingaruka k’uyitanga kuko abihanirwa akaba yanafungwa bikanagira ingaruka ku muryango we”.

Yakomeje asaba abaturage gukorana na Polisi bagumya gutanga amakuru ku batanga ruswa ndetse no ku bakora ibindi byaha bishobora guhungabanya umutekano wabo.

Imibare igaragaza ko kuba mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2014, abashoferi barenga 180 bamaze gufatwa na polisi bagerageza kuyiha ruswa.

Komeza, uwafashwe muri ibyo bikorwa, yavuze ko asaba imbabazi kuko azi neza ko ibyo yakoze bitemewe n’amategeko akaba agira inama na bagenzi be kutishora muri iki cyaha kuko Polisi yahagurukiye kurwanya ruswa.

Komeza naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.