Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zunguranye ibitekerezo ku ngamba zo kubumbatira umutekano

Polisi y’u Rwanda n’Ingabo mu karere ka Kamonyi, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yako, n’abayobozi ba DASSO ku rwego rw’imirenge igize aka karere, bahuriye hamwe muri iki cyumweru dusoje, basuzuma uko imikoranire yabo yifashe kandi bungurana ibitekerezo ku buryo barushaho kubumbatira umutekano.

Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere mu kagari ka Taba, mu murenge wa Rukoma  yayobowe  n’umuyobozi  w’aka karere  ariwe Jacques Rutsinga.

Polisi y’u Rwanda yahagarariwe muri iyi nama n’umuyobozi wayo muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa, mu gihe Ingabo zari zihagarariwe n’umuyobozi wungirije wa 63 BN, Major Emmanuel Gategaya.

Mu ijambo rye, Rutsinga yagize ati:"Ubuyobozi bw’ibanze n’inzego z’umutekano ziruzuzanya mu kubumbatira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, akaba ariyo mpamvu twahuye kugira ngo twungurane ibitekerezo ku buryo twarushaho kunoza imikoranire nk’uko dusanzwe tubigenza."

Yagarutse ku ruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano maze avuga ko bakwiye  gukomeza gusobanurirwa  ko buri wese akwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Mu ijambo rye, CIP Kalisa yabwiye abari muri iyo nama ko guhanahana amakuru  hagati y’abo ari ingenzi mu kunoza imikoranire igamije kurwanya no gukumira ibyaha nk’itundwa, inyobwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga.

Yabibukije ko ibiyobyabwenge  biri ku isonga mu biteza amakimbirane mu miryango ndetse no hagati y’abantu ku giti cyabo maze asaba abo yari hamwe nabo mu nama kongera  imbaraga mu gukangurira abaturage kuyirinda no kujya bagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira.

Yagize ati:"Ibiyobyabwenge, uretse kuba bibujijwe, binatera ababinyoye uburwayi kandi biri ku isonga mu bibatera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu,no gusambanya abana akaba ariyo mpamvu hagomba gushyirwa imabaga mu kubirwanya."

Abari muri iyo nama biyemeje kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga  rwo gukemuriramo  amakimbirane hagati y’abantu, kuba ijisho rya mugenzi we no gukaza amarondo  nka bumwe mu buryo bwo kurwanya no gukumira ibyaha.