Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yakoze umukwabu wo kurwanya ibiyobyabwenge, ifata litiro 540 z’ibyo bakoramo Kanyanga bizwi nka Melase bihita binangizwa mu ruhame rw’abaturage abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, yavuze ko ibi biyobyabwenge byafashwe ku bufatanye n’abaturage b’akagari ka Kambyeyi umurenge wa Nyarubaka, anavuga ko ababifatanywe ari Mudaheranwa Vedaste w’imyaka 35, Kamari Sylvestre w’imyaka 50 bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamonyi mu gihe iperereza rikomeje.
CSP Gashagaza yashimiye bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi aho yagize ati:” Turashimira bamwe mu baturage kuko kugirango aba banyabyaha bafatwe aribo baduhaye amakuru kandi banadufasha muri uyu mukwabu”.
Yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge, kandi zikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Yakomeje avuga ko izi nzoga z’inkorano arizo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango bityo asaba abaturage kureka kuzinywa no kuzicuruza, ahubwo bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko mu Rwanda.
Yasoje asaba n’abandi baturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora izi nzoga ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bagarurwe mu murongo wo gukora ibyemewe n’amategeko.
Kinyarwanda
English











