Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KAMONYI: Hafashwe abantu 12 bakoreshaga ibiyobyabwenge bakanagurisha ibicuruzwa bitemewe

Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi, yakoze ibikorwa byo gufata abantu bakurikiranweho gukora ibyaha bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko mu bafashwe harimo barindwi bacuruzaga ibiyobyabwenge, batatu bacuruzaga ibikomoka kuri peterori rwihishwa, abandi babiri bacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Hafashwe litiro 480 z'ibikomoka kuri Peteroli (harimo 460 za Lisansi na litiro 20 za mazutu) zafatanwe abantu 5 mu Kagali ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge.

Yagize ati: "Iki gikorwa cyakozwe na Polisi ku bufatanye n'izindi nzego z'ibanze n'izindi nzego z'umutekano hagamijwe gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge n'abandi bagurisha ibikomoka kuri peterori mu buryo bunyuranyije n'amategeko bakabigurishiriza ku masoko atemewe (Black market) muri Gacurabwenge."

Yasobanuye ko amazina y'aba bantu yamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati: "Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bakora ibikorwa bitemewe nibwo Polisi yahise itegura  bikorwa byo gufata abo bacuruza ibiyobyabwenge, abacyekwaho ubujura, n'abacuruza ibikomoka kuri Peterori mu buryo butemewe n'abakora bakanacuruza inzoga zitemewe."

Birakekwako ko ibi bicuruzwa by'ibikomoka kuri Peterori aba baturage babyiba ku modoka nini zitwara Lisansi cyangwa bakabigura n'abashoferi batwara izi modoka.

Mu Rwanda umuntu ushaka gucuruza ibikomoka kuri Peteroli abihererwa uruhushya n'ikigo kibifite mu nshingano, kuko kibanza kugenzura neza aho azabicururiza niba nta kibazo hafite cyateza impanuka. Utabikoze gutyo aba anyuranije n'amategeko arabihanirwa.