Ku itariki 10 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Kamonyi na Burera yakanguriye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwirizwa bigenga imikoreshereze yawo kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda.
Ibyiciro byahawe ubu butumwa ni: abatwara ibinyabiziga, barimo Abashoferi, Abamotari ,n’Abanyozi, ndetse n’abanyamaguru, barimo Abanyeshuri.
Muri Kamonyi, iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Ruyenzi,mu murenge wa Runda.
Umuyobozi w’aka karere, Rutsinga Jacques, yitabiriye iki gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.
Ubutumwa bwahawe biriya byiciro muri Kamonyi bwabikanguriraga kubahiriza amategeko y’umuhanda, bwatanzwe n’uwari uhagarariye Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, IP Céléstin Haguma.
Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi ni bo bigishijwe amategeko agenga imigendere yo mu muhanda.
Rutsinga yashimiye Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere kubera ubwo bukangurambaga agira ati," Kwigisha no kwibutsa abakoresha umuhanda amategeko agenga imikoreshereze yawo bizatuma impanuka zirwanywa kandi zikumirwe."
Yasabye abagize ibi byiciro kuzashyira mu bikorwa amasomo bigishijwe n’impanuro bahawe.
Mu karere ka Burera, iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Rwasa, mu murenge wa Gahunga, kikaba nacyo cyaritabiriwe n’Umuyobozi w’aka karere, Sembagare Samuel.
Ubutumwa bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda bukaba aha naho bwatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere,Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Mugabo.
Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Gahunga ni bo bitabiriye iki gikorwa cy’ubukangurambaga.
CIP Mugabo, ubwo yaganiraga n’ibi byiciro, yabisobanuriye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko ajyanye no kuwukoresha.
Yabwiye biriya byiciro ko kwica ayo mategeko harimo kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga, aha akaba yaratanze urugero rwo kuyihamagaza, kuyitaba, cyangwa kwandika ubutumwa bugufi,no gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa unaniwe.
Yakomeje avuga kandi ko impanuka zishobora guterwa n’uko ikinyabiziga kitameze neza, ubumenyi buke bw’ugitwaye, n’umuvuduko ukabije.
Yagize ati,"Kutubahiriza amategeko n’amabwirizwa bigenga imikoreshereze y’umuhanda bitera impanuka, zangiza ibikorwa bitandukanye, zigakomeretsa bamwe mu bakoresha umuhanda, ndetse rimwe na rimwe zigahitana bamwe muri bo."
CIP Mugabo yabwiye kandi ibi byiciro ati,"Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda muri rusange. Ni yo mpanvu buri wese akwiye kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kugirango yirinde gukora cyangwa guteza impanuka, kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu uyarenzeho cyangwa ushaka kubikora."
Yakanguriye abashaka gutwara ibinyabiziga kujya babanza kubona ibyangombwa bisabwa birimo uruhushya rwo kubitwara, n’ubwishingizi, kandi bakabigendana mu gihe cyose batwaye ikinyabiziga.
Mu butumwa bwe, IP Haguma yabyiye abafite ibinyabiziga bo mu karere ka Kamonyi kujya basuzumisha ubuziranenge bwabyo ariko kandi bakareba ko ari bizima mbere yo kubitwara.
Yagize ati," Impanuka zo mu muhanda zishobora rwose gukumirwa buri wese aramutse yubahirije amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda."
IP Haguma yabwiye abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi n’abagenzi muri rusange, kujya banyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.
Yababwiye kujya bambukira mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.
IP Haguma yababwiye kandi ko bagomba gutegereza imurikwa ry’ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, bityo bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse ifite ibara ry’umweru.
Yababwiye ko n’ubwo baba bambuka umuhanda mu gihe gikwiriye kandi banyuze ahabugenewe, bagomba no kwihuta, ntibawutindemo.
Yababwiye kujya bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugirango bihagarare maze babone uko bambuka nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze, bityo bakabona kwambuka.
Yibukije abakoresha umuhanda muri rusange kujya bahamagara nomero za Polisi y’u Rwanda zitishyurwa mu gihe babonye uwishe amategeko y’umuhanda. Izo nimero akaba ari: 112 (Ubutabazi),113 (Impanuka zo mu muhanda) na 3511(Uhohotewe n’Umupolisi).
Kinyarwanda
English











