Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi no mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yakoze ibikorwa byo kurwanya ibikorwa bijyanye n'ubucukuzi ndetse n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko. Ni muri urwo rwego tariki ya 26 Ugushyingo abantu 5 bafatiwe muri ibyo bikorwa.
Mu Mujyi wa Kigali hafatiwe uwitwa Ngirabakunzi Kennedy, yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge afatanwa ibiro 40 by'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti. Abandi bane bafatiwe mu Karere ka Kamonyi. Abo ni Ndahimana Jean de Dieu, Niyoniringira Sandrine, Hagenimana Tito na Mugisha Samuel, uyu we yafatiwe mu Murenge wa Kayenzi ari mu kirombe acukura, ni mu gihe abo bandi batatu bafatanwe ibiro 26.5 by'amabuye y'agaciro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byari byateguwe kuko hari amakuru yizewe y'uko bakora ubucuruzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko.
Yagize ati "Ndahimana, Niyongira na Hagenimana bari ku rutonde rw'abantu bacuruza amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko. Mu ijoro ryo ku wa gatatu abapolisi babonye amakuru ko Ndahimana na Niyoniringira bajyanye amabuye y'agaciro mu ngo zabo aho batuye mu tugari twa Bugoba na Mwirute. Abapolisi bagiye kubasaka mu rukerera kuwa Kane tariki ya 26 Ugushyingo basanga ibiro 20 by'amabuye y'agaciro ya Koluta mu nzu ya Niyoniringira n'ibiro 6.5 bifatirwa mu nzu ya Ndahimana."
SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu gitondo cyo kuri uwo munsi abapolisi bakomeje akazi mu birombe biherereye i Rukoma, ari naho bafatiye Hagenimana ari mu kirombe afite moteri n'ibindi bikoresho yifashisha mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yakoraga bitemewe n'amategeko. Uyu kandi yari anafite moto yifashishaga atunda amabuye yabaga amaze gucukura. Ni mugihe Mugisha Samuel nawe yafatiwe mu kirombe giherereye mu Murenge wa Kayenzi arimo gucukura amabuye y'agaciro.
SP Kanamugire avuga ko biriya birombe byose byari byarahagaritswe kubera impamvu z'umutekano w'abaturage.
Ati "Biriya birombe bibiri twafatiyemo abantu bacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko byari byarafunzwe kubera impamvu z'umutekano, kuko kwinjira muri byo bisa nko kwiyahura. Ibikorwa byacu byari bigamije kurwanya biriya bikorwa byose bitemewe n'amategeko."
Yasabye abaturage kwirinda kujya mu bikorwa by'ubucukuzi butemewe n'amategeko kuko abantu benshi bakunze kuhasiga ubuzima abandi bakamugara bitewe no kuridukirwa na biriya birombe.
Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Inkuru bijyanye
Kinyarwanda
English










