Trending Now

Kamonyi: babiri barimo umumotari bafatiwe mu bikorwa by’ubujura

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Runda, akagari ka Ruyenzi; ku bufatanye n’abaturage yafashe abajura babiri barimo umumotari witwa Ntakirutimana Elie.Aba bajura bakaba bibaga amatelefoni y’abaturage muri iyi   santeri ya Ruyenzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Twizere Karekezi avuga ko ryari itsinda ry’abantu bane bitwaje ibyuma ari nabyo bateraga abantu barimo kubambura.

Yagize ati”Hari ninjoro nka saa tanu bajya mu kabari k’uwitwa Gatera Gaetan banywa inzoga ariko mu kanya gato bajya ku muranyi wa Gatera Budigiri Herman baramukubita bamwambura telefoni.”

Yakomeje avuga ko bakimara gutwara telefoni ya Budigiri bahise bahunga,ariko bakurikirwa n’abanyerondo,bageze imbere nanone bahura n’umugore bamushikuza isakoshi yari afite yarimo telefoni ariko kubera ko yari kumwe n’umugabo we yabanje kugerageza kuyimwaka inzego z’umutekano zihita zihagera, muri aba bajura hafatwa mo 2 abandi baracika.

CIP Karekezi yaboneyeho gushimira abaturage bihutiye gutabaza inzego z’umutekano kugira ngo abo bajura bafatwe.

Yagize ati:”Turashimira cyane abaturage ku ruhare bakomeje kugaragaza mu gufatanya n’inzego z’umuteakno mu kurwanya abanyabyaha.Bariya bajura bakimara kwiba kwa Budigiri abaturage batabaje Polisi, nibwo bariya babiri bahise bafatwa.”

Mu bafashwe harimo uwitwa Ntakirutimana Elie w’imyaka 21 usanzwe ari umumotari yari atawaye moto ifite ibirango RD 238V, abaturage bavuga ko  ari nawe wari utwaye abo bajura.

CIP Karekezi yaboneyeho gusaba abayobozi b’amakoperative kujya babanza bakamenya neza buri mumotari winjiye muri uwo murimo kuko bimaze kugaragara ko hari abagira uruhare mu byaha.

“Turasaba abayobozi  b’amakoperative y’abamotari kujya bamenya neza imyirondoro y’abanyamuryango babo, ndetse no mu bamotari buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we”.

CIP Karekezi akomeza  asaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha.

Ngarambe Daniel, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) avuga ko  kuri ubu batangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha kumenya neza imyirondo ya buri mumotari bityo uwakoze icyaha akabasha gufatwa agahita yirukanwa mu kazi k’ubumotari.

“Mbere bajyaga bakora ibyaha bakava aho bakoreraga bakajya ahandi, ubu twabahaye amakarita y’ikoranabuhanga, uwakoze icyaha ikarita ye turayifunga yashaka kujya gukorera ahandi bashyiramo ya karita mu mashini ikamugaragaza”.

Ngarambe avuga ko  ubu buryo bw’ikoranabuhanga bumaze kugera muri za moto zigera ku bihumbi 6800,ariko mu kwezi kumwe buzaba bwamaze kugera muri za moto zose mu gihugu.

Aba bombi bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.