Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kuri uyu wa 15 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yafashe abagabo babiri bageragezaga guha abapolisi ruswa y'amafaranga 35000 ngo barekure imodoka zabo zari zafatiwe mu makossa.

Abo bagabo bombi bose bari batwaye imodoka zo mu bwoko bwa Fuso zavaga mu karere ka Kamonyi zerekeza mu mujyi wa Kigali harimo uwitwa Ngizamahoro Fabien  w’imyaka 33 wari utwaye imodoka Fuso RAD 956K washatse gutanga ruswa y’ibihumbi mirongo itatu(30,000frw)  na Imaniraguha Desire w’imyaka 41 wari utwaye imodoka Fuso ifite ibirango RAC 484X nawe washatse gutanga ruswa y’ibihumbi bitanu(5,00frw) nyuma yo gufatirwa mu makosa.

Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko bafashe abo bagabo bombi bagerageza gushaka gutanga ruswa ku bapolisi ngo babasubize ibyangombwa byabo n’imodoka.

Ati “Ubwo abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi mu muhanda, bahagaritse Ngizamahoro kugira ngo barebe ko nta makosa afite  basanga apakiye ikawa nta byangombwa bimwemerera kuzitwara, ahita agerageza  gutanga ruswa y’ibihumbi 30 kugira ngo abo bapolisi  bamureke akomeze umupolisi ahita amufata ”

Yakomeje avuga ko iyo umushoferi afashwe apakiye ibintu nta byangombwa abifitiye ashyikirizwa umurenge kugira ngo acibwe amande. Ngizamahoro rero yari gucibwa  amande y’ibihumbi ijana (100,000frw), akaba ariyo mpamvu yashatse gutanga ibihumbi 30 bya ruswa ahita afatwa.

CIP Karekezi akomeza avuga ko atari uyu gusa wafashwe kuko hafashwe na  Imaniraguha Desire nawe akaba yafashwe ubwo yageragezaga gutanga ibihumbi bitanu (5,000frw) ,nyuma yo gufatwa yapakiye ibintu birengeje ibyagenewe imodoka, Aha akaba yasabye buri muntu wese kureka kwishora mu byaha kuko amategeko ahari kugira ngo yubahirizwe.

Yagize ati “Ntibikwiye ko umuntu akora amakosa akanagerekaho gushaka gutanga ruswa,buri wese arasabwa kuba maso agakora akazi ke kazira ruswa kugira ngo twubake u Rwanda rwiza ruzira ruswa n’akarengane.”

Yibukije abaturage ko Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ryabo kuko aho yashinze imizi serivisi zitangwa nabi. Yasabye buri wese guhaguruka akayirwanya atangira amakuru ku gihe kugira ngo ibashe gucika.

Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) Sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.