Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Abunzi n'abajyanama b'ubuzima bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry'abantu

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kamonyi, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yasobanuriye abunzi n’abajyanama b’ubuzima bagera kuri 50 bo mu kagari ka Buhoro, ko mu murenge wa Musambira, uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumira.

Icyo gikorwa cyo kubaha ubwo bumenyi no kubakangurira kugira uruhare mu kurwanya no gukumira kiriya cyaha, cyabereye muri kariya kagari ka Buhoro ku wa 8 Ukuboza 2015 .

Abandi bahaye ibiganiro abo bagize ibyo byiciro, harimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uriya murenge ari we Kayiranga Emmanuel.

IP Niyonagira yababwiye ati:" Abakora bene ubwo bucuruzi bibasira urubyiruko, cyane cyane, urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha akazi mu bihugu by’amahanga cyangwa bakabashakirayo amashuri meza ."

Yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi, bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi.

Avuga ku ruhare rwabo mu kurwana no gukumira  iki cyaha, IP Niyonagira yabwiye abo bagize ibyo byiciro ati:"Mu biganiro  bitandukanye mujya mugirana n’urubyiruko, mujye murukangurira kwima amatwi umuntu waza arwizeza biriya bitangaza biba byihishe inyuma imigambi mibisha nk’iriya, ahubwo  mu gihe rumenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, rugahita rubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe."

Na none IP Niyonagira yabigishije ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya no kubikumira.

Yababwiye ko  ririya hohoterwa, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk'urumogi, maze abasaba kujya bakangurira abantu muri rusange kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda.

Kayiranga yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abo bagize ibyo byiciro, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange.

Umwe muri abo bunzi witwa Uwimana Laurence yagize ati:" Ntakubeshye, si nari nsobanukiwe iby’icuruzwa ry’abantu, ariko nyuma y’iyi nama, nabisobanukiwe bihagije. Kumenya uko iki cyaha gikorwa, byatumye menya uko nagira uruhare mu kukirwanya no kugikumira."

Yasabye bagenzi be kujya basobanurira abaturage icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina icyo ari cyo , ingaruka zaryo, uko baryirinda, no kugira uruhare mu kurirwanya .

Yashoje abasaba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje no gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge batuyemo.