Abayobozi b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) mu karere ka Kamonyi bagera ku 100 basabwe kuba abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, iribera mu ngo, n’irikorerwa abana.
Ibi babisabwe ku wa 20 Ukuboza mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Ndahimana Gisanga; akaba yari hamwe n’Umuyobozi wako (Akarere) wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Tuyizere Thaddée.
Icyo kiganiro cyabereye mu kagari ka Gihinga cyari kigamije kuganira n’abo bayobozi b’iri torero muri aka karere ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa ry’uburyo bwose.
Atangira, CIP Ndahimana yabasobanuriye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, ibyo akabikorerwa kubera ko ari igitsina gore cyangwa igitsina gabo ku buryo icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe cyangwa kikamugiraho ingaruka mbi, iryo hohoterwa rikaba rishobora gukorerwa mu ngo ndetse n’ahandi.
Yakomeje ababwira ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari iriba hagati y’abashakanye, hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abandi bantu babana mu rugo cyangwa bafitanye amasano bo mu muryango ndetse n’abakozi bo mu rugo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yongeyeho ko ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita, kubavana mu ishuri, kubakoresha imirimo ivunanye, kubasambanya, kubata, gukuramo inda, no kubacuruza.
Yagize ati,"Abayobozi b’amatorero n’amadini bafite uburyo ndetse n’ububasha bwo guhindura imyumvire itari myiza mu muryango mugari bitewe n’icyizere bafitiwe n’imbaga y’abantu bigisha. Ibyo bivuze ko baramutse babishatse, kandi bakabishyira muri gahunda zabo bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, n’iribera mu ngo."
CIP Ndahimana yakomeje abwira abo bayobozi b’iri dini muri aka karere ati,"Mu butumwa bwanyu mujye mukangurira abayoboke banyu kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa ry’uburyo bwose mubasobanurira ko biteza umutekano muke, kandi ko biri mu bitera abana guhunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi ndetse bakahakorera ibikorwa binyuranije n’amategeko nko kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura."
Yabibukije ko amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina atangwa kuri nimero ya telefone 3512, iryakorewe abana ku 116, cyangwa kuri 3029 (Isange One Stop Center).
Umuyobozi wa ADEPR mu karere ka Kamonyi, Pasiteri Bimenyimana Mathias yagize ati," Ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi kubera ko inshingano zacu z’ibanze ari ukwigisha abantu kwirinda ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribera mu ngo, ndetse n’irikorerwa abana."
Yijeje Polisi y’u Rwanda muri aka karere ubufatanye mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa ndetse n’ibindi byaha muri rusange.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu yagize ati,"Ubushobozi mufite mu guhindura imyumvire mubukoreshe mu gufatanya guca ihohoterwa ry’uburyo bwose mu muryango nyarwanda."
Yasabye abo bayobozi b’iri torero muri aka karere gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda zijyanye no kurwanya ibyaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











