Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi : Abatwara abagenzi kuri moto biyemeje gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda

Mu nama yahuje Polisi n’abatwara abagenzi kuri moto  bagera kuri 50  bakorera muri Santeri ya Gacurabwenge umurenge wa Gihara mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa kane  tariki ya 25 Nzeri, abakora uwo mwuga bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kuwukoresha neza.

Assistant Inspector of Police (AIP) Athanase Niyonagira ,ushinzwe guhuza iikorwa bya Polisi n’iby’abaturage ( DCLO ) karere ka Kamonyi, yabibukije ko bagomba gukora akazi kabo neza bakanoza umwuga wabo wo gutwara moto kandi bubahiriza amategeko.

Yababwiye ko bagomba kwirinda umuvuduko ukabije, bakirinda kunyura ku bindi binyabiziga ahantu hadakwiye, kugirango biirinde impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Yabashimiye ubufatanye bwiza buri hagati yabo n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha, maze abasaba gukomeza gushyiramo ingufu no gukomeza kubumbatira umutekano.

AIP Niyonagira yasabye abatwara za moto kujya  batwara abantu bitonze kandi bagatwara ari uko bafite ibyangombwa bibemerera kujya mu muhanda harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, n’ibindi isabwa n’amategeko.

Umwe mu bitabiriye  iyi nama  Nkurunziza Benjamin,  yavuze ko bagiye gukomeza kubahiriza amategeko  kuko kutayubahiriza bishobora kubaviramo kubura ubuzima.

Yanagiriye inama bagenzi be, abasaba  gutanga serivise nziza  abo batwara, kandi bakarangwa n’isuku bakanarushaho kubahiriza amategeko.