Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Abaturage b’umurenge wa Rugarika bigishijwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge

Abaturage b’Umurenge wa Rugarika, mu karere ka Kamonyi, bigishijwe ububi n’ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, ndetse bakangurirwa kwirinda kubinywa, kubitunda no kubicuruza, ari nako bagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe ku babikora.

Izi nyigisho kimwe n’izindi baziherewe mu nama rusange yabo yabereye mu kagari ka Kigese ku itariki 4 Gicurasi, uyu mwaka, yari igamije gusuzumira hamwe uko umutekano n’iterambere byifashe muri uyu murenge no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho kuwusigasira no kwihutisha iterambere.

Iyo nama yari iyobowe n’umuyobozi w’aka karere Jacques Rutsinga, yitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Supt. of Police (SP), Vita Hamza.

Rutsinga yakanguriye abo baturage bari bitabiriye iyo nama kwirinda gukora cyangwa kugira uruhare mu ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya,  baha amakuru Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ikorana nazo mu kubungabunga no gusigasira umutekano, yatuma gikumirwa kandi mu gihe kibayeho akaba yafasha mu gufata uwagikoze.

Mu byaha yababwiye kwirinda no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira harimo ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda harimo Kanyanga.

Rutsinga yabwiye abitabiriye inama kwirinda amakimbirane kandi mu gihe habayeho kutumvikana ku kintu runaka, kujya bagikemura vuba mu bwumvikane  badategereje ko kimara igihe kirekire ku buryo cyateza umwuka mubi hagati y’impande zombi kugeza ubwo uruhande rumwe rushobora gufata umwanzuro wo kwihanira nka bumwe mu buryo bwo kugikemura.

Yababwiye kujya bitabira gahunda za Leta nka Ndi Umunyarwanda n’umuganda ngarukakwezi.

Mu bindi yabakanguriye gukora harimo gukaza amarondo, no kuba ijisho ry’umuturanyi kugirango bakumire kandi barwanye ibyaha no gufata ababikoze.

SP Hamza yabwiye abo baturage ko urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, uretse kuba ubwabyo bitemewe mu Rwanda,  biri mu bituma ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana.

Yagize ati:" Nta mpamvu  yo gukora ibinyuranyije n’amategeko no kwiyangiririza ubuzima  kandi  hari ibintu byinshi byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima umuntu yanywa cyangwa agacuruza."

SP Hamza yakanguriye by’umwihariko ababyeyi n’abarezi bari muri iyo nama kujya baganiriza abana babo n’abo barera ku  bwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka mbi zabyo, bababwira ko biri mu bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri,  kwirukanwa mu miryango imwe n’imwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina.

Yabwiye kandi abari bitabiriye iyo nama ko ingaruka zo kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’umuryango w’uwabifatiwemo kuko iyo bifashwe byangizwa, bityo amafaranga yabishowemo yakabaye ashorwa mu bindi bikorwa by’iterambere byemewe n’amategeko akaba apfuye ubusa, naho uwabifatiwemo agafungwa no gucibwa amande kandi agakomeza kwitabwaho mu gihe afunzwe kandi ntacyo yinjiza.

Yabakanguriye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira  ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda  batanga amakuru yakiburizamo ndetse yatuma hafatwa uwagikoze.