Umurenge wa Rugalika ni umwe mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi aho abaturage bawo bageze kure mu kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kugira amazi meza, amashanyarazi, ubuhinzi, ubwisungane mu kwivuza, kubaka imihanda ihuza abaturage n’ibindi.
Ubwo twasuraga umudugudu wa Ruramba mu kagari ka Masaka twasanze abaturage barahinze imyaka itandukanye, batubwira ko hari n’iyo bejeje ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse boroye n’inka muri gahunda ya girinka Munyarwanda. Uku kwiteza imbere nibyo byatumye uyu mudugudu uhabwa ibihembo by’ishimwe bitatu hashingiwe ku kuba abaturage bariyubakiye ibiro by’umudugudu, ndetse bakanikorera amavomero rusange y’amazi, kuba indashyikirwa mu kwitabira umugoroba w’ababyeyi, no kwitabira ubwisungane mu kwivuza ijana ku ijana.
Abaturage b’uyu mudugudu kandi bavuga ko ibyo bamaze kugeraho babikesha gukorera hamwe no kumvikana hagati yabo no kureba icyabateza imbere babifashijwemo n’ubuyobozi bwabo. Umuyobozi w’uyu mudugudu Muvunyi Jean Baptiste yagize ati:”muri uyu mudugudu nyoboye abaturage twese dushyize hamwe, gahunda zose z’iterambere za hano iwacu tuzigiramo uruhare kuko tuziganirira mu nama duhuriramo ndetse no mu nteko z’abaturage n’umugoroba w’ababyeyi. Tubyumvikanaho twese hamwe”.
Ku byerekeranye n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha; yavuze ko bifashisha umugoroba w’ababyeyi mu gukemura amakimbirane mu ngo zimwe na zimwe zitabanye neza.
Hanifashishwa kandi ikaye y’umudugudu aho bamenya buri wese winjiye mu mudugudu, ikimuzanye, igihe azamara ndetse n’uwawusohotsemo.
Ibi byose bibafasha kumenya ubuzima bw’umudugudu wabo umunsi ku munsi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police (SP) Marc Minani aganira n’abatuye umudugudu wa Ruramba yabashimiye ibyo bamaze kugeraho mu rwego rw’imibereho myiza n’umutekano.
Mu byo yaganiriye nabo ni ugukomeza gahunda bihaye yo kuganira ku bibazo byabo no kubishakira umuti hirindwa amakimbirane yo mu ngo, ihohotera rinyuranye, uburere bw’abana babo no kubafasha kwiga neza hagamijwe kubarinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibi, gukora neza amarondo abayobozi bayo bagakurikirana uko akorwa no gutanga raporo y’uko akorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamahoro Prisca yashimiye aba baturage kuba ari intangarugero muri aka karere muri byose harimo no gukumira ibyaha. Yabashimiye kuba bitabira umugoroba w’ababyeyi nk’imwe mu ntwaro bifashisha mu gukemura ibibazo byo mu miryango, anabashishikariza gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira inda ziterwa abana cyane cyane hashyirwa ingufu mu kuba ijisho ry’umuturanyi buri wese akajya abimenyesha inzego za leta kugira ngo bikumirwe.
Uwamahoro Prisca yanagarutse ku kuba uyu murenge uhana imbibi n’Umujyi wa Kigali utaba indiri y’abanyabyaha bashobora kuza kuhihisha. Yavuze ko hari imikoranire myiza hagati y’abaturage b’uyu murenge n’uwa Mageragere ndetse n’ubuyobozi bwombi ku buryo hari abagiye bafatirwa mu bikorwa by’ubujura biturutse ku guhanahana amakuru.
Kinyarwanda
English











