Ku itariki ya 29 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage b’umurenge wa Ngamba akarere ka Kamonyi kwirinda no gukumira ibyaha no kwicungira umutekano.
Aganira n’abaturage b'akagari ka Kabuga mu murenge wa Ngamba, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Kamonyi Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yasabye abo baturage kwirinda no gukumira ibyaha, kwicungira umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu ngo.
Aha yagize ati:”Gukorera hamwe ni ngombwa kugirango umunyarwanda n’umutungo we abe mu Rwanda atekanye.Tugomba kongera ingufu mu kuwubungabunga, cyane cyane dukaza amarondo, tukirinda ko hari abanyabyaha baduca mu rihumye”.
Yabasabye kandi gutangira amakuru ku gihe bamenyekanisha abanyabyaha ndetse bakamenya umuntu winjiye mu midugudu yabo hakoreshejwe ikayi y’umudugudu byose bigamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Assistant Inspector of Police (AIP) Francine Gatesi uhagarariye Isange One Stop Center mu karere ka Kamonyi yabasobanuriye zimwe muri serivisi zitangwa n’ iki kigo zirimo guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha mu by’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ubujyanama kandi byose bakabihabwa ku buntu.
Nduwumukiza Deo ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ngamba yashimiye Polisi anabwira abaturage ko umutekano utareba Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo ko umuryango nyarwanda wose ukwiye kuwugiramo uruhare, bagahora bari maso kandi bakihutira gutanga amakuru y’icyo babona cyahungabanya umutekano.

Kinyarwanda
English










