Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Abaturage biyemeje guca ukubiri n’ibiyobyabwenge no kubirwanya bivuye inyuma

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Kamonyi, ku itariki 12 Kanama 2015, ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Athanase Niyonagira yagiranye inama n’abaturage barenga 150  b’akagari ka Bibungo, ko mu murenge wa Nyamiyaga, abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi abakangurira kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo kugira ngo hirindwe kandi hakumirwe ingaruka ziterwa nabyo.

Ubu bukangurambaga buje bukurikira isenywa ry’inganda eshanu zengaga Kanyanga mu bice bitandukanye bya kariya kagari, zikaba zarasenywe mu kwezi gushize.Uretse izo nganda, hasenywe kandi litiro 60 za Kanyanga zafashwe zimaze gutekwa na litiro zirenga 1000 z’ibiyengwamo byitwa 'Melasse'.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya kagari ka Bibungo, Gatete Fidel.

AIP Niyonagira yasobanuriye abo baturage ko  ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga n’ibindi binyobwa bitemewe bihabwa amazina atandukanye arimo, Ibikwangari, Yewe muntu, Muriture, na Marokeri, bituma ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana ku gahato, n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:"Kurwanya ikintu gishobora guteza umutekano muke biri mu nshingano za buri wese. Kumywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge bikaba biri mu bigomba kwirindwa no kurwanywa".

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ubukene mu miryango ndetse n’umuntu ku giti cye kuko iyo bifashwe birangizwa kandi uwabifatiwemo agacibwa amande, rimwe na rimwe akanafungwa.

AIP Niyonagira yasabye abo baturage kuba ijisho rya mugenzi we no gukora amarondo neza kugira ngo barwanye kandi bakumire ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abibutsa gutanga amakuru ku gihe y’uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

Yabasobanuriye ko biteza kandi amakimbirane mu miryango no hagati y’abantu ku giti cyabo kandi ababwira ko nta terambere rishobora kuba mu miryango irangwamo amakimbirane, bityo abasaba kuyirinda no kugira uruhare mu kuyarwanya.

Yagize ati:"Ahari abantu hashobora kuvuka ibibazo.Mu gihe bibayeho, umuti s’ukwihanira , bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura, ahubwo mujye mugana inzego zibishinzwe zibagire inama ndetse zibakiranure n’abo mubifitanye ".

Gatete yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye aba baturage maze abasaba kuzishyira mu bikorwa.

Umwe mu baturage  bitabiriye iyo nama  witwa Nyabyenda Justin yagize ati:" Sinshobora guhirahira nywa cyangwa nshuruza ibiyobyabwenge. Nyuma y’iyi nama, ndushijeho kumenya no gusobanukirwa byimbitse ingaruka zabyo nkaba nzajya menyesha Polisi itwegereye n’izindi nzego zibishinzwe igihe mbonanye umuntu ibiyobyabwenge cyangwa menye amakuru ajyanye nabyo".

Undi witwa Uwitonze Vestine yunzemo agira ati:"Njya mbona abantu banyoye biriya biyoga by’ibikorano bitemewe bagenda badandabirana mu muhanda. Hari n’abo bigusha mu mikoki abandi bigatuma barara ku gasozi. Nta cyiza cyabyo, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya".

Yasabye bagenzi be gukurikiza impanuro bahawe, aha akaba yarababwiye ko biri mu nyungu zabo, imiryango yabo, n’igihugu muri rusange.