Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi,Jacques Rutsinga, yagiranye inama n’abaturage b’umurenge wa Runda, maze abakangurira  kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha aho batuye mu rwego rwo kubumbatira  umutekano aho batuye.

Iyi nama, yabereye mu kagari ka Ruyenzi, ku ya 21 Mutarama, yitabiriwe n’abaturage barenga ijana na mirongo itanu.

Rutsinga yagize ati,’Abantu bakora ibikorwa byabo by’iterambere mu byisanzure kuko hari umutekano usesuye mu gihugu.Buri wese akwiriye kwumva ko ari inshingano ye kugira uruhare mu kuwubungabunga no gusigasira ibyagezweho.’

Ati,’Uburyo bwonyine bwo kubikora n’ukwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko no kubirwanya,hatangwa amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.’

Yakanguriye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi,kwirinda kwihanira, ahubwo, bakegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibarenganure.

Yabakanguriye gukaza amarondo ,kugira ngo bakumire ibyaha bishobora kuba aho batuye.

Inpector of Police (IP),Celestin Haguma,umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Runda, wari witabiriye iyi nama, yakanguriye abaturage kwirinda kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge,nk’urumogi na kanyanga , byo ntandaro y’ibyaha birimo ubujura,gukubita no gukometsa ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko kandi bagatanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya ituze ry’abantu.