Trending Now

Kamonyi: Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Giko bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha

Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi ku itariki ya 31 Nyakanga yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Giko rwa Diyosezi Gatolika bagera kuri 240 hamwe n’abarimu babo. Ibi biganiro byibanze ku kubasobanurira ububi n’ingaruka z’ibyaha birimo; icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa ryo mu ngo ndetse ibiyobyabwenge; no kubasaba kugira uruhare mu kubirwanya.

Byatanzwe n’ushinzwe imikoranire myiza no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kamonyi Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana; ari kumwe n’umuyobozi w’ishuri Ndagijimana Jean Pierre.

CIP Uwimana yasobanuriye abo banyeshuri ko ibyaha byavuzwe hejuru bibangamiye umuryango nyarwanda muri rusange ariko cyane cyane urubyiruko.

Yavuze ko ibiyobyabwenge usanga ahanini bitera ibindi byaha birimo nk’ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubujura, n’ibindi. Yanabwiye uru rubyiruko rw’ abanyeshuri ko uwasabitswe n’ibiyobyabwenge bishobora kumutera kwishora mu zindi ngeso mbi zirimo, ubusambanyi, kureka ishuri no gutwara inda z’imburagihe; bityo abasaba kubyirinda no kuzitwara neza muri ibi biruhuko batangiye.

Yongeye kubwira abo banyeshuri kandi ko hari n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu bagomba kwirinda. Yagize ati:” hanze aha hari abantu bashobora kubizeza ibitangaza birimo kubashakira akazi, amashuri hanze y’igihugu n’ibind, ariko iyo bamaze kubagezayo cyane cyane mwebwe urubyiruko babashora mu bikorwa bibi by’urukozasoni cyangwa ubusambanyi ndetse no mu mirimo ivunanye. Mube maso nimubona abantu nk’abo mujye mugira amakenga maze mubimenyeshe Polisi n’izindi nzego kugira ngo dukumire hakiri kare ndetse dufate n’abo bagizi ba nabi”.

Agaruka ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo yabwiye aba banyeshuri ko batagomba kurihishira mu gihe babonye hari imiryango ibanye nabi.

Umuyobozi w’ishuri yashimiye Polisi uburyo  ikomeje gufatanya nabo mu gukangurira abanyeshuri kwirinda ibyaha ndetse no kubirwanya mu miryango yabo n’aho batuye; ashimangira ko  bagiye kurushaho gushyira ingufu mu gushyiraho amatsinda yo Kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri icyo kigo.