Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Abanyeshuri basobanuriwe amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi yaganirije abanyeshuri barererwa mu ishuri ribanza rya Gihinga (EP Gihinga); basobanurirwa amategeko y’umuhanda n’uko bagomba kuwugendamo neza mu gihe  bajya cyangwa bava ku ishuri hagamijwe kwirinda impanuka .

Ibi biganiro byabaye mu mpera z’icyumweru gishize,  mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge.  Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana niwe watanze ibi biganiro.

CIP Uwimana yashimiye ubufatanye buri hagati ya Polisi n’ubuyobozi bw’amashuri atandukanye muri aka karere, ku buryo bafatanya nabo mu gukumira ibyaha muri rusange abanyeshuri basobanurirwa ububi bwabyo ndetse bagasabwa kugira uruhare mu kubyirinda.

Kubirebana by’umwihariko n’impanuka zo mu muhanda, yagize ati:’’ Abanyeshuri ni bamwe mu bakoresha inzira nyabagendwa cyane.  Ni ngombwa ko bigishwa amategeko y’umuhanda bakarushaho gusobanukirwa uko bakwitwara mu gihe bambuka umuhanda hagamijwe kurwanya impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake.’’

CIP Uwimana yakomeje avuga ko abanyeshuri bakwiye kurushaho gusobanukirwa  ibyapa bitandukanye ku muhanda.

Yagize ati:’’Ningombwa ko musobanukirwa icyo ibyapa biboneka ku muhanda bisobanura, mukwiye kandi kumenya uko imirongo yagenewe abanyamaguru ikoreshwa  mu gihe bambuka  umuhanda.’’

CIP Uwimana yakomeje ababwira ko mbere yo kwambukiranya umuhanda bagomba kureba impande zose zawo babona nta kinyabiziga kiri hafi bakambuka bihuta kandi bakirinda kwambuka baganira. Ikindi yababwiye ni uko mu gihe bari mu mihanda minini bagomba kwambukira ahari imirongo y’umweru n’umukara ndetse bakubahiriza n’amatara atanga uburenganzira bwo gutambuka y’icyatsi, mu gihe hajemo ibara ritukura baka boroheje kwambuka.

Yabibukije kandi kujya bagendera ku ruhande rw’umuhanda mu gice cyagenewe abanyamaguru.

Ntarindwa Valens umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gihinga yashimiye Polisi y’u Rwanda inyigisho zitandukanye yabageneye,y izeza ko bazahora bibutsa abanyeshuri imikoreshereze y’umuhanda hagamijwe gukumira impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Uretse ibiganiro ku mategeko y’umuhanda, aba banyeshuri banahawe ibiganiro bitandukanye birimo kwirinda ibiyobyabwenge, no kwirinda ababashuka bagamije kubashora mu busambanyi kuko bishobora kubakururira gutwara inda bakiri bato, bakaba batakaza amahirwe yo kwiga cyangwa bakanduriramo indwara zitandukanye.

Abarezi n’abanyeshuri bagera kuri 320 nibo bahawe ibi biganiro, aho biyemeje ko bagiye kurushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza aho biga, bongera ingufu mu matsinda yabo yo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.