Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Abakoze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiiga bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Abantu barenga 150 bakoreye mu karere ka Kamonyi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bigishijwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo , kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

 Ubu butumwa babuherewe mu kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge

ku itariki 9 Ugushyingo 2015 na Assistant Inspector of Police (AIP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

 AIP Niyonagira yatangiye abasobanurira ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bituma uwabinyoye akora ibyaha bitandukanye kubera ko biba byamutesheje ubwenge nk’uko bivugitse, akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

 Yakomeje ababwira ko bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 Yabwiye kandi  iryo tsinda ry’abo bantu bari baje gukora ibyo bizamini ko ibyo byaha biterwa no kunywa ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, maze  abasaba kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe y’abanywa, abacuruza, n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

 AIP Niyonagira yagize ati:"Kubishoramo amafaranga n’ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi uhamwe n’ibyaha byo kubicuruza, kubinywa, no kubikwirakwiza arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, ibyo bikaba kandi bidindiza iterambere rye ndetse n’iry’umuryango we muri rusange."

 Nanone yakomeje ababwira ati: "Ntacyo ubinywa ashobora kwimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we n’igihugu muri rusange. Muri amaboko y’igihugu kandi imbere hanyu ni heza. Mukwiye kwirinda ikindi cyose gishobora kurogoya ahazaza hanyu heza”.

Yasoje agira inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bagakomeza guha Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma abakoze cyangwa abategura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko bafatwa.

 Umwe muri abo bakoze icyo kizamini  witwa Mbarushimana Emmanuel yagize ati:"Mu by’ukuri nta kiza cy’ibiyobyabwenge kuko ababinyoye ni bo bakora ibikorwa bitandukanye bibangamira abantu. Abaturage dukwiye kubyirinda kandi tugatanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza."

 Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku butumwa yabahaye maze asaba bagenzi be bakoranye icyo kizamini gukurikiza inama bagiriwe.