Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu muryango Nyarwanda ibakangurira kuryirinda no gufatanya gukumira icyo cyaha batanga amakuru y’ahagaragara ibibazo bishobora kuriganishaho kugira ngo bikemurwe.
Ni muri urwo rwego, ku itariki 28 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Kamonyi yagiranye ikiganiro n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri aka karere bagera ku 170 (kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku rwego rw'akarere), ibashishikariza kongera imbaraga mu gukumira iryo hohotera.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Eugenie Uwimana yababwiye ko ihohotera rishingiye ku gitsina ari igikorwa cyose gikorewe umuntu; haba ku mubiri, mu ntekerezo, ku myanya ndangagitsina, no kumutungo; ku buryo icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe cyangwa kikamugiraho ingaruka zishobora guhita zigaragara, cyangwa zikagaragara hashyize igihe.
Yagize ati," Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa cyane cyane abagore n’abakobwa. Mu ngaruka uwarikorewe ahura na zo harimo ihungabana, ipfunwe , gutakaza icyizere cy’ubuzima no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; naho umuntu uhamwe n’icyo cyaha arafungwa, kandi agacibwa ihazabu. Murumva ko impande zombi (ni ukuvuga uwarikoze n’uwahohotewe) bagerwaho n’ingaruka z’iryo hohotera; bityo buri wese akaba asabwa kuryirinda no kugira uruhare mu kurikumira."
IP Uwimana yabwiye kandi abo bahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri aka karere ati,"Abagore n’abakobwa basigaye bavuga, ndetse bakanagaragaza ihohoterwa bakorewe; bikaba bitandukanye na kera aho batabihingutsaga; ariko na none ntitwakwirengagiza ko hari abahohoterwa baruca bakarumira. Abo bake batavuga ko bahohotewe bakeneye kwigishwa ko bagomba kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ihohoterwa bakorewe."
Ubutumwa bwe yabukomeje ababwira ko ihohotera rishingiye ku gitsina; usibye kuba ari icyaha, ridindiza iterambere ry’umuryango, bityo abasaba gukangurira abaturanyi babo kwitabira umugoroba w’ababyeyi babasobanurira ko ari urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo no kubishakira umuti urambye.
Mu ijambo yagejeje kuri abo bagore bahagarariye bagenzi babo mu Nama y’Igihugu yabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel yabasabye kujya babwira abo mu miryango yabo ndetse n’abaturanyi babo ko nta we ugomba guhohoterwa kubera ko ari igitsina runaka (gabo cyangwa gore.)
Yabashimiye uruhare rwabo mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina; kandi abasaba kongera imbaraga mu gukangurira Umuryango Nyarwanda kwirinda iki cyaha no gufatanya kugikumira.
Mu bitabiriye iyo Nama nyunguranabitekerezo y’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Kamonyi harimo uyikuriye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Mukamurara Francine na Mukanyandwi Marie Rose uyikuriye ku rwego rw’aka karere. Aba basabye bagenzi babo kurushaho kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina no kugeza ubutumwa bahawe ku bo bahagarariye.
Kinyarwanda
English











