Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, yagiranye inama n’abahagarariye abacukura amabuye y’agaciro muri ako karere.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police (Supt.) Hamza Vita yakanguriye aba bayobozi gushakira abakozi babo imyambaro ibaranga, ikabatandukanya n’abashobora kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’gaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Yakomeje abasaba kandi ko bagomba gushakira bakozi babo ubwishingizi bw’ubuzima kuko hari igihe bashobora kugira ibyago byo kuridukirwaho n’ibirombe gakahasiga ubuzima.
Supt. Hamza yasoje abasaba ko bakoresha abakozi b’inyangamugayo kuko hari abitwikira amajoro bakajya kwiba amabuye mu birombe by’abandi.
Umwe mu bari bitabiriye iyi nama, Rugiramumaro Alphonse yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ubufasha n’inama idahwema kubaha, avuga ko bo ubwabo bagiye kunoza imikoranire nk’abantu bakora akazi kamwe, kandi ko ibyo basabwe na Polisi bagiye kubishyira mu bikorwa bagamije gukomeza gufatanya na Polisi gucunga umutekano.
Kinyarwanda
English











