Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Abagore bahagarariye abandi bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abagore bahagarariye abandi mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi bagera ku 150, barasabwa kongera  imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana.

Ubu butumwa babuherewe mu nama nyunguranabitekerezo yabo yabaye ku itariki 22 Kanama uyu mwaka, ikaba yarabereye ku biro by’aka  kagari ka Karama, mu murenge wa Kamonyi, bakaba barasuzumaga aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje mu mwaka ushize, imbogamizi bahuye nazo, no gushyiraho ingamba z’imikorere kugira ngo bazese imihigo mu mwaka utaha.

Ni ubutumwa bagejejweho n’ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu karere ka Kamonyi, Inspector of Police(IP) Athanase Niyonagira, ari kumwe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Karama, madamu Bienvenue Umugwaneza.

Ni nyuma y’aho bigaragariye ko muri uyu murenge , mu mezi make ashize hakunze kugaragara ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo, guta inshingano ku bagore bamwe na bamwe ndetse  hanagaragaye uruhare rwabo muri ayo makimbirane yagaragaye.

IP Niyonagira yabwiye abo bahagarariye abandi bagore  ko abagore n’abakobwa basigaye batinyuka kuvuga no kugaragaza ihohoterwa ribakorerwa, bitandukanye na kera, aho bamwe muri bo bumvaga ko kubigaragaza ari amahano.

Yagize ati:”Murashimirwa  uruhare  mu kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’ibitsina byombi, ariko kandi murasabwa  kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,n’irikorerwa abagore n’abana.”

IP Niyonagira  yakomeje abasaba  kujya bagira inama abaturage yo kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwunvikane mu gihe abayeho, baramuka badashoboye kuyikemurira, bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo.

Yasabye abari mu nama kujya bakangurira abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga nkemurampaka.

Yagize ati :" Nta terambere rirambye rishobora kuba ahari ihohoterwa n’amakimbirane. Mukwiye kongera ibikorwa by’ubukangurambaga mu kubikumira no kubirwanya mwereka abaturage ingaruka zabyo, uko babyirinda , n’uko babirwanya."

Umugwaneza , ushinzwe irangamimerere,  yabwiye abari bitabiriye iyo nama kurushaho kurwanya no gukumira  ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa  abana n’abagore harimo kubakubita no kubakomeretsa, kubatuka, kubatota no kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubavutsa uburenganzira ku mutungo nko kuzungura no guhabwa umunani,no gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yagize ati:”Ibi byose bibakorerwa mu buryo butandukanye, mufite amahirwe yo kugira inzego, zaba iz’ubuyobozi bw’ibanze ariko cyane cyane Polisi, zumva neza kandi zishyigikiye ihame ry’uburinganire, ntimugashidikanye kuzigezaho ibibazo by’ihohoterwa muhura nabyo cyangwa bikorerwa bagenzi banyu.”

Murekatete Beatha, umwe mubitabiriye inama, yashimiye Polisi ku nama nziza idahwema kubaha kandi ko yazamuye urwego rw’imyumvire ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi kurirwanya.