Abagize komite zo kwicungira na DASSO mu karere ka Kamonyi bongeye kwibutswa inshingano zabo zo gukomeza imikoranire n’inzego z’umutekano bazirikana gutangira amakuru ku gihe ku bakekwaho ibyaha hagamijwe gukumira ibyaha bitandukanye.
Ibi ni ibyagarutsweho tariki ya 20 Kanama mu nama y’umunsi umwe yabahuje na Polisi n’ubuyobozi bw’akarere. Iyi nama yari yitabiriwe n’abagera kuri 79, ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cy’ akarere ka Kamonyi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Polisi, CIP Kalisa Marcel yasabye abari bateraniye muri iyi nama, gukomeza gushishikarira inshingano zabo zo gukumira no kurwanya ibyaha bazirikana gutangira amakuru ku gihe bityo kugira ngo abakekwaho ibyo byaha bafatwe bataragera ku migambi yabo.
CIP Kalisa yabasabye kandi kumenya ingo zibanye nabi, zirangwamo n’amakimbirane kandi bakamenyesha inzego zitandukanye zirimo Iz’ubuyobozi bw’ibanze kugirango ibi bibazo bishakirwe umuti mbere yuko byavamo ibibazo birimo ko bamwe banahaburira ubuzima.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yabibukije ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo aho yagize ati, “Ibiyobyabwenge n’ikibazo kibangamira umutekano, ariko kikaba kinagira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’abantu cyane cyane urubyiruko. Gukumira iki cyorezo bisaba ko twese tubigiramo uruhare duhanahana amakuru kugihe.”
Yongeyeho kandi abakangurira kurwanya icyaha k’ihohoterwa anabasaba buri wese kurangwa n’umuco w’ijisho rya mugenzi dore ko yasobanuye ko uru ari umuco mwiza kuko ugamije gutabarana.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jack yashimiye imikoranire myiza na Polisi y’igihugu, mu bikorwa bitandukanye cyane ibijyanye no gukumira ibyaha muri aka karere.
Yasabye abari muri iyi nama gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi, yanabasabye kandi gukaza amarondo kugira ngo hakumirwe ibyaha birimo nk’ubujura bw’inka nkuko bigaragara muri aka karere mu minsi yashize.
Yavuze ko abashinzwe komite zo kwicungira umutekano bafite uruhare rukomeye mu mutekano, aboneraho umwanya wo kubasaba kunoza neza serivise zabo.
Mugengana Jean Damascene, umwe mu bari bitabiriye iyi nama, akaba ari umuyobozi w’umudugudu wa Ntebe, akagali ka Sheri mu murenge wa Rugarika, yashimye inama nziza bahawe na Polisi kimwe n’ubuyobozi bw’akarere avuga ko we nabagenzi be bagiye kushyira izinama mu bikorwa kugira ngo akazi kabo kabashe kugenda neza.
Kinyarwanda
English











