Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi ifungiye Ntawuhiganayo Fabrice na Muhirwa Norbert kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Runda aho bakurikiranyweho icyaha cyo kubeshya umucuruzi wo mu mujyi wa Nyamata, mu karere ka Bugesera ko bamwereka uburyo yakiramo vuba (kugira ubutunzi bwinshi) maze bamutwara miriyoni n’ibihumbi magana inane by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza yavuze ko Ntawuhiganayo ufite imyaka 22 na Muhirwa ufite imyaka 31 bafatiwe mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, ahagana saa moya z’ijoro ku itariki 15 Kamana 2015 .
Asobanura uko aba bombi babigenje, CSP Gashagaza yagize ati:"Uwo mucuruzi yabwiye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi ko ku itariki ya 1 Kanama 2015 aba bagabo bombi bamusanze aho acururiza i Nyamata bamubwira ko bashaka kumwereka uburyo yakira vuba.Yongeyeho ko bamubwiye ko uburyo bashaka kumwereka buzatuma akira vuba aribwo abafite imiturirwa n’ubundi bukire mu mujyi wa Kigali bakoresha".
CSP Gashagaza yakomeje agira ati:"Uwo mucuruzi yavuze ko abo bagabo bombi bagez'aho barerura bamubwira ko bashaka kumukorera amafaranga ndetse bamwereka imashini ebyiri n’impapuro bifashisha mu kuyakora. Kugira ngo bamwemeze ko ibyo bamubwira ari ukuri, bashyize zimwe muri izo mpampuro muri iyo mashini, maze basohoramo inoti nzima, bamwereka ko ari ayo bakoze muri izo mpapuro bari bamaze gushyira muri iyo mashini kandi mu by’ukuri ari inoti nzima bari babanje kuyishyiramo".
CSP Gashagaza yakomeje agira ati:"Bamaze kumwemeza ko bakora amafaranga bashingiye kuri izo noti nzima bari bamaze gusohora muri iyo mashini, abo bagabo bahise babwira uwo mucuruzi kubaha miriyoni n’ibihumbi magana inane y’amafaranga y’u Rwanda yo kujya kumugurira umuti azajya akoresha ayikorera.Uwo mucuruzi yavuze ko yayabahaye mu byiciro biriri, akaba yarabanje kubaha imwe n’ibihumbi magana atandatu nyuma aza kubaha ibihumbi magana abiri".
Yakomeje asobanura uko abo bagabo babigenje agira ati:"Bamaze kubona ayo mafaranga, abo bagabo basigiye uwo mucuruzi ibyo bitaga imashini zikora amafaranga n’izo mpapuro. Bakomeje kumuburagiza bamubwira ko bazamuzanira uwo muti nyuma baza no kumusaba ibindi buhumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda bamubwira ko ari ibyo guha umuntu uzakura kode muri izo mashini zombi kugira ngo zitangire gukora. Aho atahuriye ko ari abatekamutwe nibwo yahise abimenyesha Polisi ihita itangira kubashaka ndetse irabafata".
CSP Gashagaza yongeyeho ati: "Amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo bigira n’ingaruka ku baturage. Buri wese akwiye rero kubyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ajyanye n’abayakora n’abayakwirakwiza ndetse n’abakora ibindi byaha".
Yabagiriye kandi inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite amafaranga y’amahimbano.
SP Gashagaza yagize ati:"Kwiha intego yo gukira vuba ni byiza ariko bigomba kutanyuranya n'amategeko. Abantu bakwiye kwirinda indonke ikomoka ku cyaha.Ufatiwe muri bene kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we , ndetse n’igihugu muri rusange. Abantu bakwiye rero gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha".
Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











