Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kamonyi: Abacuruza utubari barasabwa kudacuruza ibisindisha ku bana bato

Polisi yo mu karere ka Kamonyi yagiranye ibiganiro na bacuraza mu tubari aho basabwe kujya bacuruza ibisidisha kubantu bakuru guza.

Ibi bikaba byarabereye kwitaliki ya 30 Nyakanga aho abacuruzi 30 bagiriwe inama na AIP Athanase Niyongira uhagarariye urwego ruhuza polisi na baturage ruzwi nka community policing aho yabwiye abo bacuruzi ko kugurisha  inzoga kurubyiruko rwa mashuli  ni bindi biyobyabwenge ari cyaha gihanwa na mategeko.

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bitumwa urubyiruko rwiroha mu bindi byaha nkubusambanyi ndetse n’ibindi byaha bishyamikiye ku biyobyabwenge.
Jean Bosco Ubarijoro umwe mu bacuruzi bari bitabiriye ibyo biganiro yavuze ko bagiye kufatanya na polisi kurwanya abantu bacuza ib ibiyobyabwenge ku bana bato ndetse no kutanga andi makuru y’umutekano.

Mungingo ya  219 mugitabo cyamategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ugurisha ibiyobyabwenge nki inzoga n’itabi ahanishwa igihano kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi atandatu na amande agera ku bihumbi Magana atatu 300,000 kugeza kuri million imwe yamafaranga y’u Rwanda cyangwa agahanishwa kimwe muri ibyi bihano.