Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru:Polisi y’u Rwanda n’abanyamabanki mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bikorerwa amabanki

Kuri uyu wa mbere taliki ya 7 Ukwakira 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu agenewe  abahagarariye amabanki agera kuri 11 yose akorera mu  Rwanda.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi , DIGP Dan Munyuza ari nawe wari  umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

DIGP Munyuza mu ijambo rye , yahaye ikaze abitabiriye ubutumire bwa Polisi muri ayo mahugurwa, yavuze ko  mu byaha bigaragara mu mabanki, ibyinshi usanga ari iby’indengamipaka; u Rwanda rero nk’ibindi bihugu narwo ruhanganye  n’ibyo byaha bityo Polisi n’abanyamabanki, nk’inzego zirebwa nabyo kurusha izindi, zigomba gufatanya gushakira umuti hamwe.

Yagize ati:” Abakora ibyaha ndengamipaka mu mabanki, akenshi boroherezwa n’imiterere y’imipaka yacu yambukwa byoroshye kuko ahenshi iba itarinzwe, bakoroherezwa kandi n’umuvuduko mu ikoranabuhanga aho bigaragara ko ari ryo bifashisha cyane mu kwiba amabanki,  tutabihagurukiye rero byagira ingaruka ku mutungo n’ubusugire bw’igihugu cyacu.”
 
Yarangije avuga ko aya mahugurwa azafasha abanyamabanki kumenya inshingano za Polisi mu bibazo bahura nabyo, aho yanababwiye ko  Polisi y’u Rwanda ifite umutwe wihariye ishinzwe kurwanya ibi byaha ukorera muri banki nkuru y’u Rwanda.

Aya mahugurwa aziga ku bintu bitandukanye harimo ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga(cyber crimes), umutekano w’amabanki,  ruswa n’ingaruka zayo, ubunyamwuga ku banyamabanki, ikoreshwa ry’ifaranga mu buryo butemewe n’amategeko(money laundering), uruhare rw’iterabwoba muri ibi byaha, n’ibindi,....