Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru:Intumwa za Polisi mpuzamahanga(Interpol) zasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ukwakira 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye  uruzinduko rw’intumwa za Polisi mpuzamahanga(Interpol), mu gice cyayo cyitwa Global Complex for Innovation, gikorera mu gihugu cya Singapuru.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Bwana Sanjay Virmani, akaba n’umuyobozi w’ishami ryitwa Interpol Digital Crime Centre zakiriwe na DIGP Stanley Nsabimana wari uyoboye intumwa za Polisi y’u Rwanda.

Ibiganiro impande zombi zagiranye byibanze mu butwererane busanzwe buziranga aho uwari uyoboye izi ntumwa yavuze ko bafite gahunda yo gutanga amahugurwa kuri Polisi y’u Rwanda mu birebana no kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga(cybercrimes); nyuma y’aho bigaragariye ko ibihugu byinshi bya Afurika biriho bitera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga ari na ko bihura n’ibyaha  bitandukanye birikorerwamo harimo icuruzwa ry’abantu,kwiba amabanki,icuruzwa ry’ibiyobyabwenge,kwiba amakuru y’ibigo n’abantu n’ibindi,.. bityo hakaba hagomba kugira igikorwa.

Ni muri urwo rwego kandi hateganywa gushyirwaho itsinda ry’akarere ka gatanu ka Afurika rizaba rigizwe n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba(East African Working Group) riziga ku kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, ibi bikazabera mu nama y’iminsi ibiri iteganyijwe kuzateranira  i Kigali kuva 27 kugeza kuya 28 Gashyantare umwaka utaha ikazahuza ibihugu 24 byo mu karere.

Izi ntumwa zashojeuruzinduko rwazo muri polisi y’u Rwanda zinasura ikigo cya Polisi y’u Rwada gitanga amahugurwa (ethic center), igice cyaryo cyigishirizwamo iby’ikoranabuhanga.