Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 26 Gashyantare 2014, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hashojwe amahugurwa y’iminsi ine ku kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga(cyber crimes), akaba yari yarateguwe n’umuryango wa Polisi mpuzamahanga(Interpol) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ,IGP Emmanuel K Gasana asoza aya mahugurwa, yongeye kwifuriza abayitabiriye ikaze mu gihugu cy’u Rwanda n’ikindi gihe , avuga ko ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga ari imbogamizi ikomeye ku mutekano w’ ibihugu byinshi muri iki gihe, akaba ari igihe cy’ubufatanye , gukorera hamwe no guhanahana amakuru kuri za Polisi z’ibihugu bitandukanye ngo hagabanywe kandi hirindwe ibyaha nk’ibi.
Yarangije avugako yizeye ko abitabiriye aya mahugurwa bakuyemo ubumenyi buzabafasha mu kugenza ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga ku buryo burushijeho, bafite ubushobozi bwo gutanga amakuru y’ingirakamaro ku bugenzacyaha, aho yaboneyeho no kubashimira ku bwitabire bagize ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose.
Bwana Sanjay Virmani, uyobora ikigo kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga muri Interpol, mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ko yakiriye aya mahugurwa, yongeraho ko nta mugabo umwe, kugirango ibi byaha bigabanuke ndetse bicike, hasabwa ubufatanye bwa buri umwe mu bagize akarere kacu ndetse no ku isi hose kandi ibihugu byose bigasangira amakuru kuri ibi byaha.
Uwari ahagarariye abahuguwe, Chief Superintendet Adesoji K. Idowu, yashimiye Polisi y’u Rwanda na Interpol uburyo bateguye aya mahugurwa y’ingirakamaro, avuga ko nabo bakuyemo impamba y’ubumenyi izabafasha kugirira akamaro ibihugu bagiye baturukamo ndetse na Afurika muri rusange mu kugenza ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa akaba yari yahuje abagenzacyaha 31 baturutse mu bihugu 22 bihuriye mu muryango wa Polisi mpuzamahanga , akarere ka gatanu ka Afurika kagizwe n’ibihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Etiyopiya, Seyisheli, Jibuti, Eritereya, Mozambike, Botswana, Sudani, Zimbabwe, Lesoto, Malawi, Ibirwa bya Morise,Namibiya, Zambiya, Swazilandi ; Nijeriya na Gana baje nk’abatumirwa , hakiyongeraho n’intumwa 5 zavuye nyir’izina mu muryango wa Polisi mpuzamahanga wa Interpol.
Aya mahugurwa yize ku bintu bitandukanye harimo ikoreshwa ry’udukarita dukoreshwa mu mabanki mu bikorwa byo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga tuzwi nka VISA cards, ubugenzacyaha kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga, n’ibindi bitandukanye byose bifite aho bihuriye n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, aho ndetse abayarangije bose bahawe impamyabumenyi.
Kinyarwanda
English











