Kuva kuri uyu wa kane tariki ya 18, kugeza kuwa mbere tariki ya 22 Ukuboza intumwa za Polisi zaturutse muri Zambia ziri mu Rwanda aho zaje gusura Polisi y’u Rwanda.
Bakigera ku kicaro cya Polisi ku Kacyiru bakiriwe na Commissioner of Police Bruce Munyambo maze abaha ikaze murugendo shuli barimo.
Aba bashyitsi bakaba bari mu Rwanda murwego rwo kugira ku Rwanda no kuri polisi y’u Rwanda.
Senior Seperitendent Mr Derrick Chongo ushijwe ubushakashatsi n’igena migambi muri Polisi ya Zambia yavuze ko bashaka kwigira kuri Polisi y’uRwanda cyane cyane ni nyigisho zitangwa ni bigo bya Polisi y’urwanda,nk’ikigo cya Isange One Stop Center ndetse no kurwanya ihohoterwa.
CP Munyambo akaba yavuze ko umubano wa Polisi z’ibihugu byombi umeze neza kandi ko hari gahunda yo gusinyana amazezerano yu bufatanye cyane ko hari bamwe mubanyeshuri bo muri zambia ba bapolisi bahawe amasomo yo ku rwego rwohejuru mwi shuli rya Polisi NPC I Musanze.
Yashimye cyane ubufatanye buri hagati ya za Polisi z’ibihugu byombi mu kurwanya ibyaha ndenga mipaka aho baheretse kufatanya kugarura umwana w’umukobwa wu munyarwada wari warajyanywe muri icyo gihugu gucuruzwa ariko hakabaho imikoranire myiza kugeza agarutse mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











