Kuwa kabiri taliki ya 29 Ukwakira 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ikiganiro cyari cyigamije gukangurira abapolisi bose bahakorera kunoza ibikorwa by’umuganda rusange.
Ubu bukangurambaga ku kunoza ibikorwa by’umuganda rusange bwitabiriwe na Bwana Mufuruke Fred, akaba ari umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage,ushinzwe ubutegetsi n’imiyoborere ari nawe watanze ikiganiro. Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru nabo bitabiriye icyo kiganiro bakaba bari bayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Stanley Nsabimana.
Mu kiganiro cye, Bwana Mufuruke yibukije abari aho ko umuganda ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe igikorwa gifitiye igihugu akamaro kandi ko ufite aho uhuriye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda nko gukunda igihugu, kwigira no kwihesha agaciro, kubaka ubumwe n’ubusabane mu muryango nyarwanda hamwe n’umuco wo kwishakamo ibisubizo ku bibazo umuryango waba ufite.
Yavuze ariko ko hakigaragara imbogamizi mu bwitabire bwawo n’ubwo ufite itegeko riwushyiraho bityo akaba yarongeye gushima Polisi y’u Rwanda ku bwitabire ikomeje kugaragaza mu muganda rusange. Aha akaba yaravuze ko n’ubwo guhana abadakora umuganda biteganywa n’itegeko, ubu hashyirwa imbere ubukangurambaga, aho yaboneyeho kongera gusaba Polisi y’u Rwanda ubufasha muri ubwo bukangurambaga.
Abapolisi bari aho batanze ibitekerezo bitandukanye ariko byose bigamije kunoza imitegurire n’imigendekere myiza y’umuganda rusange.
DIGP Nsabimana mu ijambo rye, yashimiye uyu muyobozi muri Minisiteri ku kiganiro yatanze aho yavuze ko ari byiza ko n’abapolisi bibutswa ibyiza by’umuganda rusange.
DIGP Stanley Nsabimana yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda isanganywe ubufatanye n’uturere dutandukanye, ubu bufatanye bukaba bujya bunacishwa mu bikorwa by’umuganda rusange kandi ko Polisi nayo itagomba kubura mu bigo bizategura igikorwa cy’indashyikirwa mu rwego rw’umuganda rusange. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi kandi yijeje n’ubundi bufatanye bwose Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izayikeneraho nk’uko isanzwe ifite umurava mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’igihugu muri rusange.