Kuri uyu wa kane taliki ya 20 Werurwe 2014, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza yo mu Buholandi yitwa Inernational Victimology Institute Tilburg(INTERVICT) habereye urugendoshuri rw’abanyeshuri b’ izi Kaminuza zombi aho baje kwirebera uko Polisi y’u Rwanda yiyubatse nyuma ya Jenoside.
Ababanyeshuri 17 bagizwe na 5 biga mu Buholandi baherekejwe na 12 biga mu Rwanda nibo basuye Polisi aho bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, basobanurirwa amateka ya Polisi y’u Rwanda kuva yashingwa mu mwaka wa 2000.
DIGP Munyuza yababwiye ko nyuma ya jenoside, n’ubwo byari bigoye ariko Polisi yashyizweho hahujwe Inzego zitandukanye zakoraga ibifite aho bihuriye n’ibyo Polisi ikora ubu, Leta ikaba yarayishakiye ubushobozi; ubw’abapolisi n’ibikoresho ariko by’umwihariko ikaba yarashoboye kuzuza inshingano zayo kubera imiyoborere myiza, gukunda igihugu kw’abayobozi bayo ndetse n’abapolisi bayigize.
Yavuze kandi ko ubufatanye n’abaturage ari imwe mu nkingi zatumye Polisi y’u Rwanda igera ku rwego igezeho ubu, ikaba kandi uretse no kubaha serivisi nziza, Polisi y’u Rwanda nayo igira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage aho yatanze urugero rw’aho ishyigikira gahunda nka Girinka.
Bamubajije impamvu Polisi y’u Rwanda igaragara muri za mbere zirwanya ruswa, DIGP Munyuza yababwiye ko hafashwe ingamba nyinshi mu rwego rwo kurandura ruswa muri Polisi, aho hashyizweho umutwe muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe kurwanya ruswa mu bapolisi(Anti-corruption unit); hakaba harashyizweho kandi uburyo bw’ikoranabuhanga bworoheye buri wese kuba yatanga ikirego igihe yaba ayisabwe n’umupolisi ndetse n’urwego ngenzuramikorere muri Polisi (Inspectorate).
Yarangije avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeza kwiyubaka no kongera ubushobozi binyuze mu guhugura abapolisi no kubaha ibikoresho bijyanye n’igihe tugezemo.
Urugendoshuri rw’aba banyeshuri rwatangiye taliki ya 16 Werurwe rukaba ruzarangira taliki 22 Werurwe, rukaba rugamije.
Kinyarwanda
English











