Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Polisi y'u Rwanda yasubije umubyeyi umwana we wari washimutiwe I Burundi

 Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 22 Mata 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, habaye igikorwa cyo gushyikiriza umubyeyi w'umurundikazi  witwa Uwineza Beata  umwana we w'umuhungu w'imyaka ibiri n'igice witwa Ndayishimiye Nixon, wari washimutiwe iwabo I Burundi, mu mujyi wa Bujumbura, komini ya Gihosha, karitsiye ya Muyaga.

Uyu mwana washimuswe ku wa gatanu taliki ya 17 Mata mu ma saa moya n'igice, ubwo umukozi wabo witwa Nshimirimana Samson yamujyanaga ku ishuri mu gitondo nk'uko byari bisanzwe, maze bigera mu ma saa yine ataragaruka, aho ababyeyi be batangiye gushakisha impande zose.

Ku gicamunsi cyo kuri uriya munsi, se w'umwana yagiye iwabo wa Samson, bamubwira ko adahari yagiye mu Rwanda, nyuma baza no gutahura  ko n'imyenda ye yose yari yayitwaye.

 Mu ijoro ry'uriya munsi, nibwo umunyarwanda witwa  Nshimirimana Anselme, wabaga mu gipangu kimwe n'uriya muryango wabuze umwana, yandikiye se w'umwana amumenyesha ko ari kumwe n'umukozi wabo Samusoni ndetse n'umwana kandi ko bari mu Rwanda, ko kugirango bamubasubize bagomba kubaha amadolari 2000 bitarenze ku wa mbere taliki ya 19 Mata.

 Ku wa mbere taliki ya 20 Mata, Uwineza Beata, nyina w'umwana nibwo yageze I Kigali, aho yari yababwiyeko ayabazaniye.  Yaraje ahita abimenyesha Polisi, sitasiyo ya Remera ari nayo yakoranye na Polisi yo mu majyepfo, aho aba bagabo bari bacumbitse, kugeza ubwo bafatiwe ahitwa Rugobagoba mu karere ka Kamonyi n'abashinzwe umutekano wo mu muhanda, baza I Kigali gufata ya mafaranga nkuko bari babisezeranijwe na nyina w'umwana kuri telefone.

 Uwineza Beata nyuma yo guhabwa umwana we na Polisi y'u Rwanda, yagaragaje ibyishimo byinshi aho yashimye uburyo yakiriwe muri Polisi kandi akabona ikibazo cye cyitaweho mu buryo atabikekaka, yavuzeko aba bagabo bombi babanaga bya hafi kandi nta kibazo bari bafitanye ahubwo yatangajwe n'uko ari bo bamutwariye umwana n'ubwo bo bavuga ko se w'umwana hari amafaranga yari abarimo buri umwe ku giti cye.

 Kuri iki kibazo, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, avuga ko aba bagabo bakiri mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikorwa nyuma bakazishyikirizwa ubushinjacyaha; aha yaboneyeho kwibutsa ko uwagirira ikibazo ku butaka bw'u Rwanda wese, Polisi itita ku bwenegihugu bwe kugirango imufashe, bityo bakwiye kuyigana no kuyigezaho ibibazo byabo.

 CSP Twahirwa kandi aributsa ababyeyi ko bakwiye kuba maso no kudashira amakenga abo basigira abana babo kuko byakunze kugaragara ko abakora ibikorwa nkibi akenshi aba ari inshuti za hafi z'imiryango igirirwa nabi.

 Ingingo ya 258 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda ahana icyaha cyo gushimuta umwana: iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ushimuta umwana  cyangwa  umufata ku buryo bw'uburiganya akamujyana mu mahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.