Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane w’abakoreya y’amajyepfo(KOICA)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane wa Koreya y’amajyepfo(KOICA).

Aya masezerano  yashyizweho umukono na IGP Emmanuel K Gasana ,umuyobozi mukuru wa  Polisi y’u Rwanda , na Bwana Kim Sang-Chul ,umuyobozi wa KOICA  mu Rwanda , bombi bari baherekejwe n’abandi bayobozi  mu bice bari bahagarariye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana, mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye uruzinduko rw’abahagarariye KOICA, avuga ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro ubu bufatanye kandi yifuza ko bwatera imbere.

Yagize ati:” Kubera ko Polisi y’u Rwanda ishyize imbere kwiyubaka no kubaka ubushobozi ,niyo mpamvu aya masezerano azadufasha guhugura abapolisi  mu birebana n’ikoranabuhanga, umutekano wo mu muhanda, kurinda umutekano muri rusange (public order),  guteza imbere  ubumenyi ngiro bw’imyuga itandukanye n’ibindi ,…byose bigamije kuzamura no guteza imbere imibereho n’umutekano  by’abanyarwanda.”

Bwana Kim Sang-Chul mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye ubufatanye bw’impande zombi, akaba yizeye ko buzafasha Polisi y’u Rwanda kugera ku nshingano zayo nk’urwego rugira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho n’umutekano w’abanyarwanda, ibi bikaba bigaragazwa n’uko Polisi y’u Rwanda ifatwa nk’icyitegererezo mu karere ndetse n’ahandi.

Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane wa Koreya y’amajyepfo, azafasha muri rusange kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi hagenderewe kurangiza neza inshingano zabo.