Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Polisi iri mu gikorwa cyo guhugura abana bato ku kwirinda inkongi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza saa tatu, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hahuguriwe abana bo mu ishuri ry?inshuke ryitwa  Path to Success international School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama. Hahuguwe abana bari mu kigero cy?imyaka 3 kugeza kuri 4 bagera ku 150 bari baherekejwe n?abarezi babo.

Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul  Gatambira  yavuze ko bariya bana basobanuriwe ibintu bitandukanye bishobora guteza inkongi, bakangurirwa kujya babyirinda.

Yagize ati? Akenshi usanga abana bato bagira amatsiko cyane bagashaka gukinisha ibintu bitandukanye harimo n?ibyateza inkongi. Twaberetse ko bagomba kwirinda gukinisha ahashyirwa ibintu bikoreshwa n?amashanyarazi aho bakunze kwita muri Socket. Kwirinda gukinisha gucana amashyiga ya kijyambere akoresha Gazi kuko nabyo bishobora guteza inkongi ikomeye n?ibindi bitandukanye.?



Aba bana kandi baneretswe ibikoresho bya Polisi byifashishwa mu kuzimya inkongi no gutabara abaguye mu mwobo, ahabereye impanuka z?ibinyabiziga ndetse berekwa uko Polisi yatabara abantu bagiriye ibibazo mu mazu maremare. Abana wabonaga babyishimiye kandi bafite amatsiko yo kubikurikira kuko bagiye babaza ibibazo by?imaramatsiko.

ACP Gatambira yavuze ko ubu buryo bwo guhugura abana bakiri bato ku kwirinda inkongi busobamuye ikintu gikomeye kuko umwana ni umuntu wumva vuba kandi agakurikiza ibyo yigishijwe.

Yagize ati? Iyo uhuguye umwana muto wo mu kigero cya aba uba urimo guteganyiriza ejo hazaza ku gihugu, bariya bana ibyo twabahuguye ntabwo bazabyibagirwa kandi barataha babibwire n?abo mu rugo. Byongeye kandi twabahuguye bari kumwe n?abarezi babo ku buryo bazajya bagira gahunda yo kubibutsa ibijyanye no kwirinda inkongi.?

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza haza abanyeshuri bakuru bo muri iri shuri rya PTS bagera ku 130, ni gahunda izakomereza no mu bindi bigo by?amashuri atandukanye.

Abanyeshuri beretswe uko Polisi itabara abagiriye ibibazo mu mazu maremare