Ku mugoroba w’itariki ya 9 Ukuboza 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo kwishimira igikombe Police FC yatwaye. Iki gikombe cyari icyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, uba tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, no gusoza icyumweru cyari gishize Urwego rw’Umuvunyi rukangurira Abanyarwanda kuyirwanya. Police FC yegukanye iki gikombe ku cyumweru tariki ya 8 Ukuboza kuri sitade Amahoro mu mukino w’umupira w’amaguru wayihuje na Rayon Sports. Police FC yatahukanye intsinzi y’ibitego 2 kuri 1 cya Rayon Sport maze yegukana igikombe ndetse na sheki y’amafaranga miliyoni 2 n’igice (2.500.000 FRW).
Umuhango wo kwishimira iyo ntsinzi watangiye umuyobozi wa Police FC, Koloneli Twahirwa Louis uzwi ku izina rya Dodo amurikira umuyobozi w’icyubahiro wa Police FC igikombe cyo kurwanya ruswa na sheik, ikipe abereye umuyobozi yatsindiye, aboneraho no kumubwira umwuka uri mu ikipe muri rusange.
Umuyobozi w’icyubahiro wa Police FC, IGP Emmanuel K Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yishimiye ibyagezweho mu ikipe muri rusange , by’umwihariko intsinzi babonye imbere ya Rayon Sport.
IGP Emmanuel K Gasana yavuze ko Police FC ari ikipe itandukanye n’andi makipe kuko inakora ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha ibinyujije mu bufatanye bwayo buhoraho n’abaturage (kominiti polisingi).
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko ruswa iri mu bintu by’ibanze ubu bukangurambaga buba bugamije mu kuyirwanya, bityo bikaba byari ngombwa ko Police FC itwara iki gikombe kuko yagikoreye. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yarwanyije ruswa kandi ikaba izakomeza kuyirwanya ku buryo ubwo aribwo bwose.
IGP Gasana yarangije abwira ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi ko bakomereza aho kandi ko urwego abereye umuyobozi narwo ruzabafasha mu byo bazakanera byose kugirango ikipe ikomeze kwitwara neza.
Kapiteni wa Police FC, Uwacu Jean Bosco mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’ikipe uburyo bubaba hafi, maze avuga ko iyi ari intangiro kuko abakinnyi abereye umuyobozi bafite ubushake bwo kuzitwara neza mu yandi marushanwa barimo cyane cyane shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere.