Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Muri Polisi y’ Igihugu hatangijwe ibiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ icyiciro cya 2

None tariki ya 14 Werurwe, ku kyicaro gikuru cya Polisi y’ Igihugu ku Kacyiru, hatangijwe gahunda y’ ibiganiro ya’ Ndi Umunyarwanda’ icyiciro cya 2.

Nkuko byatangajwe na bwana Barikana Eugene,intumwa ya rubanda, ngo Ndi Umunyarwanda icyiciro cya 2, igamije kurushaho gusobanurira abanyarwanda intego yiyo gahunda cyane ko bamwe mu banyarwanda haba mugihugu no hanze yacyo batigeze basobanukirwa neza n’ icyo ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije.

Barikana yagize ati, “ Twamaze kumenya ko bamwe mu banyarwanda babona ‘Ndi Umunyarwanda’ nka gahunda yashyizweho na leta, yo guhamagarira abahutu gusaba imbabazi abatutsi kuba barabahekuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyi  myumvire ntabwo ariyo kuko ihabanye cyane nicyo iyo gahunda ya leta igamije, ndetse ubu leta ikaba ishishikajwe n’ uko abanyarwanda hiryano hino barushaho kugenda bayisobanukirwa binyuze mu biganiro nkibingibi.’’  

Yaboneyeho umwanya wo gusobanura ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije gushishikariza abanyarwanda kumva no gusonukirwa isano bafitanye n’ igihugu cyabo cy’ u Rwanda bityo bakanumva batewe ishema no kumva ko ari abanyarwanda ndetse  bagomba guhuzwa no kucyubaka.

Barikana yakomeje agira ati’ “ Igihe abanyarwanda bose  bazaba bamaze gusobanukirwa ndetse no guterwa ishema ry’ uko bafite igihugu cyababyaye, ibi bizatuma biremamo umuco wo kwihesha Agaciro no kwigira, ari nabyo bizatuma basenyera umugozi umwe bubaka igihugu cyabo.”

Yakomeje kandi avuga ko, basogokuru b’ u Rwanda bubatse iki gihugu ariko abakoroni bafatanyije n’ ingoma mbi za mbere ya 1994, bagize uruhare mu gusenya u Rwanda, ariko ibi bikaba byaraje gukosorwa na Rwanda Patriotic Front (RPF-Inkotanyi), yatangije urugamba rwo kubohora igihugu muri 1990.

Yavuze ko RPF- Inkotanyi mubyo yaharaniraga bya mbere harimo kubaka igihugu kigendera k’ ubumwe bw’ abanyarwanda bose nta vangura iryo ariryo ryose.

Yasabye abanyarwanda gukomeza kubakira ku musingi mwiza washyizweho na RPF- Inkotanyi.

Barikana kandi akaba yarashimye Polisi uruhare igira mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta zitandukanye harimo n’ iya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’ Igihugu (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko Polisi y’ Igihugu ishishikajwe ndetse idahwema  gukora ikintu icyaricyo cyose cyatuma habaho ubumwe bw’ abanyarwanda, asanga kandi gukomeza kuganira ku mateka mabi yaranze urwanda ari ngombwa kugirango ubumwe bw’ abanyarwanda bubashe kugerwaho.

Abandi bagize icyo bavuga, basabye ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yanigishwa no mu bigo by’amashuri ndetse abanyarwanda hiryano hino bagakomeza kwigiswa ku ndangagaciro z’ urwanda.