Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Madamu Margaret Kenyatta yasuye ibitaro bikuru bya Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ukwakira 2013, Madamu Margaret Kenyatta akaba n’umufasha wa Perezida wa Pepubulika ya  Kenya,aherekejwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Janet Kagame, basuye ibitaro bikuru bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru.

Muri ibi bitaro basuye ahantu hatandukanye hatangirwa serivisi  zo kuvura no kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuva umuntu yakiriwe kugeza akize, izi serivisi zikaba zitangwa n’ikigo gikorera muri ibi bitaro cyitwa Isange One Stop Center.

Mu ijambo yavuze, umuyobozi w’ibitaro  bikuru bya Polisi , Commissioner of Police Daniel Nyamwasa, yavuze ko Madamu wa Perezida wa Kenya yari yaje kwirebera aho ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigeze mu bitaro abereye umuyobozi, dore ko byahatangijwe ku mugaragaro na Madamu Janet Kagame.

CP Nyamwasa yavuze ko iki kigo kimaze gukora ibintu byinshi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane gifasha kikanavura  abarikorewe, aho Isange one Stop Center imaze kwakira abahohotewe bagera ku 6246 kuva cyashingwa mu mwaka wa 2009.