Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’igihugu cy’u Budage zasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kanama, intumwa zo ku rwego rwo hejuru zo mu gihugu cy’u Budage zasuye Polisi y’u Rwanda aho zatangaje ko zashimishijwe n’ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho. Izo ntumwa zari ziyobowe na Bwana Jurgen Stock, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Budage akaba ari no mu buyobozi bw’umuryango wa  Polisi mpuzamahanga (Interpol),  yari kumwe kandi na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda bwana Peter Fahrenholz.

Abo bashyitsi basuye ahakorerwa isuzuma rinyuranye ry’ahakorewe ibyaha, ababikoze n’ibimenyetso by’ababikoze kugira ngo bifashe mu bijyanye n’ubutabera. Mu biganiro byabo n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, izo ntumwa zo mu Budage zamubwiye ko zishimiye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Peter Fahrenholz we yabivuze muri aya magambo” Natangajwe no kubona ibyo Polisi y’u Rwanda ikora n’ukuntu abaturage bayifitiye icyizere. Nabonye iri ku isonga mu gukora ibyo abaturage bashaka haba mu kubabungabungira umutekano no mu bindi bikorwa bibateza imbere ngereranyije no mu bindi bihugu by’Afurika nasuye”.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda ngo kuko  n’ubundi icyo gihugu gisanzwe gifasha igihugu cyacu mu bikorwa binyuranye by’iterambere.

Bwana Jurgen Stock, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Budage akaba ari no mu buyobozi bw’umuryango wa  Polisi mpuzamahanga (Interpol) we yavuze ko Polisi ku mpande zombi zifitanye umubano mwiza kuko yaba Polisi y’u Budage n’iy’u Rwanda hari imikoranire mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, iby’ikoranabuhanga ndetse no gufata abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994. Nawe yijeje ko ubufatanye buzakomeza kugira ngo habeho ubufatanye mu kurwanya ibyaha ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yashimiye abo bashyitsi bo mu Budage kuba basuye Polisi y’u Rwanda. IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko ubufatanye na Polisi yo mu gihugu cy’u Budage ndetse na Polisi mpuzamahanga usanzweho kuko impande zose zifatanya kurwanyiriza hamwe abanyabyaha ku rwego mpuzamahanga. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimye by’umwihariko igihugu cy’u Budage kuba gifasha by’umwihariko Polisi y’u Rwanda mu bijyanye n’amahugurwa anyuranye ariko cyane cyane ibirebana n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’Abibumbye, aho icyo gihugu cyafashije kubaka ikigo gitangirwamo ibijyanye n’ayo mahugurwa mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari, mu karere ka Rwamagana.

Twababwira ko izo ntumwa zo mu Budage zanasuye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa n’ikigo Isange one stop center. Abo bashyitsi basuye kandi Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika, Minisiteri y’Umutekano mu gihugu ndetse  na Minisiteri y’Ubutabera.