Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru hateraniye inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda. Iyi nama ikaba yari iteraniyemo abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda kuva ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye ya Polisi, abayobora amashuri ya Polisi y’u Rwanda, abayobora Polisi y’u Rwanda kuva ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’uturere.
Iyi nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana. Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ibyo imaze kugeraho mu bikorwa byayo bya buri munsi haba kubumbatira umutekano w’abaturarwanda ndetse n’urundi ruhare igira mu iterambere ry’u Rwanda.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yakomeje avuga ko n’ubwo Polisi yateye intambwe igaragara mu bikorwa byayo, hagikenewe ko uru rwego rw’umutekano rwakongera uburyo bwo gukora isuzuma kubitera bimwe mu byaha bityo hagafatwa ingamba zihamye zo kubirwanya no kubikumira.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yanagarutse ku myitwarire myiza igomba kuranga umupolisi mu kazi, ashimira ubuyobozi bwa Polisi uburyo bwashyizemo ingufu ku buryo abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu barangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yasoje asaba abitabiriye inama kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya “Ndi umunyarwanda” bagafatanya n’izindi nzego zose aho bakorera kugira ngo habeho gukomeza kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana we yabwiye abitabiriye inama ko mu nshingano za Polisi y’u Rwanda no mu kazi kayo ka buri munsi ,ingingo y’ingenzi ari ugufasha ishyirwa mu bikorwa gahunda n’icyerekezo bya Leta y’u Rwanda.
Ni muri urwo rwego rero nk’uko IGP Emmanuel K Gasana yakomeje abivuga, imikorere yose ya Polisi y’u Rwanda igomba gushingira ku ndangagaciro zitandukanye zirimo ubunyangamugayo mu kazi, ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ibindi.
Muri iyi nama higiwemo ingingo nyinshi zitandukanye zirimo kurebera hamwe ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu kuzuza neza inshingazo zayo zitandukanye, zaba izo kurushaho kubungabunga umutekano mu gihugu ndetse no kugira uruhare no mu bindi bikorwa by’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Abari mu nama kandi basuzumiye hamwe uko umutekano mu gihugu hose wifashe muri iki gihe ndetse n’ingamba zinyuranye zafatwa kugira ngo urusheho kuba mwiza. Muri iyi nama kandi harebewe hamwe uko ibyaha byifashe muri iki gihe ndetse na gahunda zihari zo kurushaho kubikumira no kubirwanya.
Abateraniye mu nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda bakaba banunguranye n’ibitekerezo ku bufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira ibyaha no kubirwanya, ubu buryo bukaba buzwi ku izina rya community policing.
Banarebeye hamwe ibyerekeranye n’imyitwarire myiza igomba kuranga umupolisi mu kazi ke ka buri munsi haba ku giti cye ndetse no mu kazi ke, hagamijwe kwakira neza abaturage no kubaha serivisi nziza bakemurirwa ibibazo ku buryo bwihuse.
Mu bindi byaganiriweho muri iyi nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda harimo kurebera hamwe gahunda ziriho za Polisi zigamije kuzamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo bakomeza kuzuza neza inshingano zabo.