Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gashyantare ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kwigira hamwe uko habaho ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa ahuriwemo n’abakuriye amashami yo kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga bo mu bihugu 18 byo hirya no hino muri Afurika ndetse n’abaturutse muri Polisi mpuzamahanga (Interpol) bose hamwe bakaba ari 20.

Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza, yavuze ko amahugurwa nk’ayo ari ngombwa cyane kuko atuma habaho ubufatanye mu kubungabunga umutekano n’iterambere ry’ibihugu.

Yakomeje avuga ko kubera ko hari abantu basigaye bakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bibi, bisaba ko habaho ubufatanye mu kurwanya ibyo bikorwa, kuko nta gihugu na kimwe cyakwifasha kubirwanya.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, yavuze kandi ko aya mahugurwa anafite akamaro gakomeye, kuko abayarimo bazasangira ubumenyi n’ubunararibonye ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bikazafasha gushyira imbaraga hamwe mu kubirwanya.

DIGP Dan Munyuza akaba yasoje ashimira abateguye ayo mahugurwa aribo Polisi y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga uhuje Polisi z’ibihugu (Interpol).
Bwana Sanjay Virmani, ayobora ikigo gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri Polisi mpuzamahanga Interpol, yavuze ko ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga bigenda byiyongera hirya no hino ku isi ariko cyane cyane muri Afurika. Aha niho nawe yahereye avuga ko kubirwanya bisaba ubufatanye bw’ibihugu byose.

Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa ukaba wari wanitabiriwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Bwana William Gelling.