Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Hatangijwe icyiciro cya gatatu cya gahunda y’isuku n’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali

Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mutarama 2014 ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo yavuze atangiza icyo gikorwa, yavuze ko isuku n’umutekano aribyo shingiro ry’iterambere. Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo gukangurira abantu isuku n’umutekano ari ishema, ibi bikaba biba bigamije  gukemura ibibazo bitandukanye igihugu kiba gifite.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda ifite aho ihuriye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’iterambere n’ibindi. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yanavuze kandi ko iyi suku n’umutekano, Polisi y’u Rwanda ibishyigikiye akaba yakomeje avuga ko ari ngombwa kubishyira mu bikorwa.

IGP Emmanuel K. Gasana yanagarutse ku bantu bose bazahiganwa muri ibi bikorwa by’umutekano n’isuku ko bazahabwa ibihembo.

Yavuze no ku byerekeranye no gutanga amakuru hakiri kare ku bintu byose bishobora guhungabanya  umutekano ko ari ngombwa kugira ngo habeho kurinda no gukumira.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse kuri gahunda y’amarondo, ko akwiye gukorwa neza bityo ababa bagamije kugirira nabi u Rwanda bakumirwe. Yagize ati” amajyambere n’umutekano birajyana: nta na kimwe kijya imbere y’ikindi”. Iyo bijyanye rero nibwo hagaragara ubuzima bwiza bw’abatuye iki gihugu. Yasoje avuga ko abazahiga abandi bazahabwa imodoka nini izafasha mu isuku. Naho abazaza ku isonga mu mutekano bakazahembwa imodoka ya pick-up.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba mu ijambo rye, yavuze ko hari ibintu bibiri we yise amaturufu abiri atuma uyu Mujyi uri mu Mijyi myiza muri Afurikandetse no  ku isi. Ayo maturufu akaba ari umutekano n’isuku. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yakomeje avuga ko uku gutera imbere bituruka ku miyoborere myiza y’iki gihugu. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye Polisi y’u Rwanda ubufatanye bwihariye ifitanye n’Umujyi wa Kigali. Yavuze ko umuntu ufite umutekano bituma atekereza neza ibishobora kumuteza imbere. Yavuze ko ubu bufatanye bugomba kugera mu nzego zose kugera no ku rwego rw’imidugudu n’utugari mu nzego z’umutekano n’abaturage.

Yavuze ko uku guhiganwa mu bikorwa by’isuku n’umutekano bizanagera ndetse no mu ngo mu bijyanye n’umubano mwiza hagati y’ababyeyi ubwabo,abana ndetse n’abaturanyi. Abayobozi b’imirenge bitabiriye uku gutangiza icyiciro cya gatatu cya gahunda y’isuku n’umutekano  bakaba basabwe gushyira ingufu mu kuzahiganwa.

Iyi gahunda ikaba izasozwa mu kwezi kwa Kamena 2014 hatangwa ibihembo bitandukanye ku bazaza ku isonga mu mutekano n’isuku.