Nyuma y’aho bigaragariye ko abagana ibigo bya Isange One Stop Centers bikorera mu bitaro bitandukanye mu gihugu badahabwa serivisi zimwe, kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Ukuboza mu cyumba cy’inama cy’ikigo cy’icyitegererezo gihurizwamo ibikorwa by’inzego z’umutekano za Afurika bigamije guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hateraniye inama ihuza abahagarariye ibitaro bitandukanye bifite ibigo bya Isange One Stop Center, abapolisi bakorera muri ibyo bigo n’abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, barebera hamwe uko bahuriza hamwe imikorere ngo uko ugannye ikigo Isange One Stop Center kiri ku Kacyiru afatwa abe ari nako azajya afatwa ku bindi bigo byose biri muri ibyo bitaro.
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Umutoni Gatsinzi Nadine.
Ayitangiza yavuze ati:” Isange one Stop Center yatangiriye mu bitaro bya Kacyiru ari imwe, nyuma ziza gukwizwa mu gihugu cyose, biza kugaragara ko uko serivisi zitangwa muya Kacyiru atari ko izindi zizitanga. Ni muri ubwo buryo hatekerejwe ko hajyaho aya mahame, kugirango ahantu hose umuntu ukorewe icyaha cy’ihohoterwa ahabwe serivisi, uko yayihabwa Kacyiru abe ariko ayihabwa ahari za Isange One Stop Centers hose.
Yakomeje avuga ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ni icyaha kibangamira uburenganzira bwa muntu, kikaba gifite ingaruka ku mutekano n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.”
Yavuze kandi ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ni icyaha gikomeye n’ubwo gikorwa kandi kigakorerwa umuntu umwe, uwagikorewe kimugiraho ingaruka, ikibazo rero si umubare w’abagikorerwa ahubwo ni uburemere bwacyo.”
Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centers zose mu gihugu Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, yavuze ko gushyiraho aya mahame ari ngombwa kugirango serivisi zitangwa zibe zimeze kimwe, kuko mu Isange One Stop Center ariho hafatirwa ibimenyetso bizajyanwa mu nkiko.
Yavuze ati:”Kwita k’uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bisaba uruhare rwa buri wese, ikaba ariyo mpamvu hashyizweho aya mahame azafasha mu mikorere ya za Isange One Stop Centers zose mu gihugu, abazigana bagahabwa serivisi zo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye; hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa abazigana bakorewe, kandi bakazihabwa kimwe.”
Ikigo cya Isange One Stop Centre cyashinzwe ku bufasha bwa Nyakubahwa Madame Jeanette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Republika muri 2009, mu mwaka wa 2012 kikaba cyarabonye igihembo cy’umuryango w’abibumye (UNPSA), kubera ingufu zakoreshejwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Icyo gihembo kiswe “igihembo cyo guteza imbere itabara ku byaha bikorwa bishingiye ku gitsina.” kikaba kemeza uburyo Isange One Stop Center yageze ku ntego zayo.
Kinyarwanda
English










