Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya ibyaha bikorerwa mu mabanki

Kuri uyu wa gatatu  taliki ya 9 Ukwakira 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yari amaze iminsi itatu, akaba yari agenewe abahagarariye amabanki agera kuri 11 yose akorera mu  Rwanda.

Aya mahugurwa akaba yasojwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.

Abitabiriye ayo mahugurwa babanje kugaragaza uko bakorana na Polisi babinyujije mu mwitozo bahawe bityo berekana uko habaho guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano hagamijwe kuburizamo ibyaha.  Bagiye berekana  icyo bakora maze  bagakusanya amakuru y’abanyabyaha ni ukuvuga abo aribo, aho ibyaha byabereye ndetse n’ingamba zafatwa mu kubata muri yombi bafatanyije na Polisi.

Mu byo bagiye bagaragaza ko byafasha gucunga umutekano cyane harimo gushyiraho ibyuma (cameras) zibona ndetse zikanahuriza hamwe ku buryo bwihuse ibikorerwa mu mabanki,  gushyiraho abarinda za banki babifitiye ubushobozi n’ubumenyi n’ibindi.

Uwavuze mu izina ry’abahuguwe yatangiye ashimira Polisi y’u Rwanda kuba yarabageneye aya mahugurwa ajyanye n’ibikorwa bakora bya buri munsi ndetse   kurwanya ibyaha bikorerwa mu mabanki. Yijeje ko aya mahugurwa azabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi bageza ubumenyi bakuyemo kuri bagenzi babo.

Mu ijambo yavuze asoza ayo mahugurwa, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yavuze ko akamaro k’aya mahugurwa ari uko abantu bakora bisanzuye ibikorwa bibateza imbere mu mutekano.

Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko habaho ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitandukanye kuko n’abanyabyaha ubwabo ubu basigaye bakora ibyaha bakoresheje ikoranabuhanga. IGP Emmanuel K Gasana yanagarutse ku kamaro ko guhererekanya amakuru n’inzego z’umutekano kuko iterambere uko rigenda rigerwaho n’abanyabyaha baba baticaye kuko nano baba biyungura ubundi l2bumenyi mu bujura no mu bindi byaha binyuranye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi akaba yasoje asaba abanyamabanki guharanira kwiyungura ubumenyi kubera ko umuvuduko w’iterambere usigaye uri muri byose, ashimangira ko gutanga amakuru ari ngombwa ku nzego z’umutekano y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.

Abitabiriye aya mahugurwa bize ku bintu bitandukanye harimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (cyber crimes), umutekano w’amabanki,  ruswa n’ingaruka zayo, ubunyamwuga ku banyamabanki, ikoreshwa ry’ifaranga mu buryo butemewe n’amategeko(money laundering), uruhare rw’iterabwoba muri ibi byaha, n’ibindi, ubufatanye mu kwicungira umutekano (community policing) n’ibindi.