Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Hasojwe amahugurwa yo gufata neza ububiko bw’imbunda n’amasasu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Mata 2014, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi 45 baturutse mu turere twose tw’igihugu no mu mashami yihariye ya Polisi, basoje amahugurwa bari bamazemo ukwezi kumwe, aho bahugurwaga ku gufata neza ububiko bw’imbunda n’amasasu.

Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda DIGP wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Stanley Nsabimana yasabye abo bapolisi gushyira mu bikorwa ibyo bize, gufata neza ibikoresho.

Yakomeje ababwira ko bagomba kuba umusmburo w’impinduka mu micungire y’ibikoresho  bya Polisi.

Police Constable (PC) Ntigurirwa Jean Bosco wavuze mu izina ry’abarangije amahugurwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabateganyirije aya mahugurwa, anashimira abarimu babigishije, akaba yavuze ko aya mahugurwa azabagirira akamaro.

Yagize ati:”Aya mahugurwa azadufasha kunoza imikorere.”

Mu masomo bize harimo: Uko bafata neza ibikoresho, uko bibikwa buri cyose mu mwanya wacyo, kumenya imibare y’ibikoresho no kubyandika ahabugenewe, n’andi masomo atandukanye.