Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hasojwe, amahugurwa yari amaze iminsi icumi ku kuzimya inkongi z’imiriro.
Abitabiriye ayo mahugurwa ni abapolisi 30, bakaba baraturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID),abandi baturuka mw’ishami rya Polisi rishinzwe gupima ibimenyetso bifasha mu bugenzacyaha (KFL), hakaba ndetse hari n’abandi bapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya imiriro.
Uwari ahagarariye abahuguwe Senior Superintendent (SSP) Jean de Dieu Gashiramanga yavuze ko amahugurwa bahawe ari ingirakamaro kuko bahuguwe ku masomo ajyanye n’inkongi z’imiriro,gufata neza ibimenyetso by’ahabereye inkongi no kubika neza ibimenyetso, kugira ngo bibafashe mu kumenya icyateye iyo nkongi y’umuriro ndetse no gufata neza abagizweho ingaruka n’inkongi z’umuriro.Yakomeje ashimira Polisi yateguye aya mahugurwa n’umwarimu wabahuguye.
Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza yavuze ko inkongi z’imiriro ari mbi kuko zangiza ibikorwa remezo n’ibidukikije ndetse bikagira n’ingaruka ku bukungu n’itera mbere ry’igihugu ndetse no guhitana abantu.
Yashimiye umwarimu wabahuguye witwa Jerry O’ Brien ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yasabye by’umwihariko abahuguwe kuzakoresha ubumenyi bahawe ndetse bakazanabusangiza bagenzi babo.