Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Hasojwe amahugurwa agamije kwibutsa abapolisi inshingano zabo no gukora akazi neza

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Werurwe 2014, abapolisi 50 barimo abayobora sitasiyo za Polisi ndetse n’abakuriye ubugenzacyaha hirya no hino mu gihugu,bashishikarijwe gukora akazi kabo neza, ndetse bakajya begera buri gihe abo bayobora, bakabaha ubumenyi butandukanye, bubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.

Ubu butumwa babugejejweho n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza, ubwo yasozaga amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Uwari uhagarariye abahuguwe SP Emmanuel Hitayezu, usanzwe anakuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko amasomo bahawe azabafasha kuzuza neza inshingano zabo. Yakomeje avuga ko kubera ubumenyi bavanye muri ayo mahugurwa, nta kabuza bazatanga umusaruro mu byo bakora, akaba yanifuje ko hajya habaho amahugurwa nk’ayo ahoraho.

DIGP Dan Munyuza asoza ayo mahugurwa, yasabye abapolisi baba abahuguwe ndetse n’abandi, kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo, kuko iyo bitabaye gutyo, bigira ingaruka mbi kuri bo, ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Ikindi yabasabye, ni uguca ukubiri n’ingeso mbi ya ruswa kuko idakwiye umupolisi w’u Rwanda n’umunyarwanda w’inyangamugayo. Akaba yakomeje avuga ko igipolisi cyifuzwa ari icy’umwuga, aho abagize uru rwego rw’umutekano, bagomba kurangwa mbere na mbere n’imyitwarire myiza.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa akaba kandi yasabye abapolisi gukorana cyane n’abaturage kuko ubufatanye nk’ubu butuma habaho gukumira ibyaha.

Abarangije ayo mahugurwa bize amasomo atandukanye ariyo: inshingano z’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi n’uburyo ibitabo bitandukanye bikoreshwa n’uko bibikwa, amategeko yihariye ahana ibyaha, uburenganzira bwa muntu, uburyo bwo gukora iperereza ryimbitse, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, uburyo bwo kurinda ahabereye ibyaha, uburyo bwo kubaza abakekwaho gukora ibyaha n’andi.