Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Hashyizweho agashami gashinzwe kurwanya ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije

Ku itariki 11 Kamena 2015, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Minisiteri y’umutungo kamere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) bashyizeho agashami gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije (Environmental Protection  Unit-EPU), kakazaba kabarizwa mu ishami rya Polisi y’u  Rwanda ry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).

Umuhango wo kugatangiza ku mugaragaro ako gashami wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Minisitiri w’Umutungo kamere, Vincent Biruta, ni we wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro aka gashami.

Uretse Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana, n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda,iki gikorwa kitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (Rwanda Environmental Management Authority-REMA), Rose Mukankomeje ndetse n’umuhuzabikorwa w’ impuzamiryango  y’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (ONE-UN) Lamine Maneh .

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yashimiye ubufatanye busanzwe buriho hagati ya Polisi y’u Rwanda, REMA ndetse n’impuzamiryango ONE-UN mu kurengera ibidukikije n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Yakomeje avuga ko ibyaha byo kwangiza ibidukikije ari ikibazo gihangayikishije ariko biterwa n’abantu ubwabo ku buryo kubyirinda bishoboka babigizemo uruhare.

Yakomeje avuga ko hariho nanone ubufatanye bwo kurengera ibidukikije hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. IGP Emmanuel K. Gasana akaba yavuze ko iri shami ryashyizweho hagamijwe guhangana n’ibibazo byo kwangiza ibidukikije no kubishakira umuti.

Umuhuzabikorwa w’impuzamiryango ONE-UN mu Rwanda Lamine Maneh yavuze ko itangizwa ry’iri shami rishinzwe kurwanya ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije ari igikorwa cyiza.

 Yakomeje avuga ko ubufatanye bwa Polisi, REMA, Minisiteri y’umutungo kamere ndetse n’impuzamiryango ONE-UN mu Rwanda buzagera kuri byinshi mu kurengera ku buryo buhamye ibidukikije.

 Lamine Maneh akaba yanavuze ko ubu bufatanye atari ubwa none, ngo kuko basanzwe banafatanya mu bindi bikorwa bitandukanye kandi bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

 Umuhuzabikorwa w’impuzamiryango ONE-UN mu Rwanda akaba yavuze ko yizeye ko kuba hariho urubyiruko rw’abakorerabushake bafatanya na Polisi bizatanga umusaruro mwiza mu guhashya abangiza ibidukikije.

Minisitiri w’umutungo kamere Vincent Biruta, yavuze ko iri shami ryo kubungabunga ibidukikije ryashyizweho kubera ibyaha byinshi byagaragaraga hirya no hino bijyanye no kwangiza ibidukikije. Muri ibyo byaha yavuzemo ibijyanye n’abangiza amashyamba, abangiza imigezi n’ibiyaga, abamena imyanda muri za ruhuruna n’ahandi hatabugenewe n’ibindi.

Minisitiri Biruta akaba yagize ati” kurwanya ibyo byaha rero twahereye ku guhugura ababishinzwe, ikigamijwe si uguhana ahubwo ni ugusobanurira abaturage ububi bwo kwangiza ibidukikije, ubirenzeho akazahanwa”.

Yakomeje avuga ko hari hanasanzweho imikoranire ya Minisiteri y’umutungo kamere na Polisi mu rwego rwo gupima imodoka zisohora imyotsi yangiza ikirere, ngo ku buryo iki kibazo cyagabanyutse ku buryo bushimishije.

Minisitiri w’umutungo kamere akaba yasoje asaba urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Yagize ati” dukomeze tubibungabunge turwanye n’ababyangiza”.

Aka gashami kashyizweho gafite ububasha bwo guperereza no gufata abakoze ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije.

Gafite kandi inshingano zo guhugura abapolisi n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga ibidukikije.

Ibindi byaha bizarwanywa birimo,uburobyi bw’amafi butemewe n’amategeko cyangwa budatunganye, guhumanya ikirere n’amazi , n’ibyaha ndengamipaka bijyanye no kwangiza ibidukikije.

iri shami ryatangijwemo, abapolisi 30 basanzwe ari Abagenzacyaha  ndetse n’abakozi 30 ba REMA  bashinzwe kubungabunga ibidukikije mu turere (District Environmental Protection Officers) bahuguriwe hamwe ku buryo bwo gufatanya mu  kurushaho kubungabunga ibidukikije, n’uko ababyangije bafatwa.

Polisi y'u Rwanda yasinyanye na REMA amasezerano y'ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.

Umwaka ushize REMA yahaye Polisi y’u Rwanda imashini eshatu zo gupima isakara ry’imyuka ihumanya ikirere n’izindi eshatu  zo gupima urusaku.

Polisi y’uRwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari 4000 mu bice bitandukanye by’igihugu,iki kikaba ari kimwe mu bikorwa byayo bigamije kubungabunga ibudukikije.