Uyu mwiherero wari umaze iminsi 3 washojwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Ambasaderi Valens Munyabagisha wari uhagarariye Minisitiri w’umutekano mu gihugu. Yatangiye ashimira Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byiza ihora ikora ku bufatanya n’aba bakorerabushake cyane cyane abari muri uyu mwiherero aho yaboneyeho gukomeza kurangwan’ imyitwarire myiza mu kazi kabo kandi uyu mwiherero ukabafasha kugira imyumvire imwe ituma bashyira mu bikorwa gahunda yabo yo guhuriza hamwe imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Ambasaderi Munyabagisha yakomeje yizeza ko Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu , ifatanyije na Polisi y’u Rwanda bazakora ibishoboka byose ngo imyanzuro y’umwiherero izashyirwe mu bikorwa kandi habanje gusigasirwa ibyagezweho.Uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha yarusabye rwabwiwe ko kugirango akazi karwo kazagende neza, rusabwa kurira uruhre mu kongera umubare warwo nibura kugera kurwego rw’umudugudu.
Ambasaderi Munyabagisha yarangije abasaba kuzagira uruhare mu matora igihugu cyacu kigiye kwinjiramo aho yagize ati:” Uretse no kuyagiramo uruhare kandi, murashishikarizwa no kwiyamamariza kujya mu nzego zitandukanye kuko yaba amatora ,yaba igihugu byose ni ibyanyu dore ko munagize umubare munini w’abatuye igihugu cyacu.”
ACP Damas Gatare, umuyobozi wa Kominiti Polisingi muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Polisi n’uru rubyiruko bakeneye gufatanya, kujya inama no kuzuzanya mu mirimo yabo ya buri munsi hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, aho yasabye ko umwiherero nk’uyu wajya uba inshuro irenze imwe mu mwaka, ibi bikazakomeza ibyo izi nzego zihuriyeho.
Mutangana J Bosco, uyobora uru rubyiruko mu ijambo rye, yishimiye ibyagezweho n’umwiherero, avuga ko bungukiyemo byishi harimo gukunda igihugu, kugira uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu cyacu ndetse na gahunda ya Ndumunyarwanda, n’ibindi…bakaba baraboneyeho kunonosora imiterere y’urwego rwabo bijyanye n’inshingano bafite kandi barangije umwiherero bafatiyemo ingamba nshya no kongera imbaraga mu mikoranire yabo na Polisi y’u Rwanda, aho yanavuze ko bagiye kwagura ibikorwa byabo kugeza ku nzego z’umudugudu.
Uyu mwiherero w’iminsi 3 wari uhuje abapolisi 28 bashinzwe ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda,abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha (DCLOs) bari kumwe n’urubyiruko 51 rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ukaba wari uwo kunoza imikoranire hagati y’izi nzego zombi hagamijwe kugera ku nshingano zazo.
Kinyarwanda
English











