Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Hakozwe amahugurwa ku bagize ihuriro Anti-crime ambassadors

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 29 Werurwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye amahugurwa y’umunsi umwe yari agenewe ba Ambasaderi bo gukumira ibyaha( Anti-crime Ambassadors) bagera kuri 35 bagizwe  n’abahanzi, abanyamakuru n’abanyabugeni hamwe na bamwe mu bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu turere; ku nsanganyamatsiko igira iti:"Dushimangire, kandi twongere imbaraga z’ubufatanyabikorwa mu gukumira ibyaha."

Aya mahugurwa akaba yari agamije kugira imyumvire imwe muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha cyane ku bagize ihuriro Anti-crime ambassadors.

Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubuyobozi, DIGP Juvenal Marizamunda; akaba yari ari kumwe na ba komiseri, ushinzwe imikoranire n’izindi nzego akaba n’umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege n’ushinzwe imikoranire n’abaturage mu kurwanya ibyaha, ACP Celestin Twahirwa.

Atangiza ayo mahugurwa, DIGP Marizamunda yavuze ko kuba haragiyeho itsinda rihuriweho n’abahanzi, abanyamakuru n’abanyabugeni  rigamije gukumira no kurwanya ibyaha ari igikorwa kigaragaza indangagaciro zo gukunda igihugu kandi gikwiye gushyigikirwa.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bufitiye igihugu gahunda nziza; bityo abashimira iyo gahunda yabo; kandi abizeza ubufatanye kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

DIGP Marizamunda yagize ati,"Iyo bavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere umuntu ashobora kugenda amasaha yose nta kimuhungabanya; cyangwa bakavuga ko abaturage bafitiye Polisi icyizere ku rugero rwo hejuru, byose biva ku bufatanye n’abaturage muri rusange , by’umwihariko n’amatsinda nk’iri ryanyu."

Yabwiye abitabiriye ayo mahugurwa ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buha agaciro ibyo bakora agira ati," Biciye mu bihangano byanyu, ubutumwa mutanga bugira uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha kubera ko bugera ku bantu benshi."

Yababwiye ko iyo nta mutekano, nta buhanzi,  ubugeni cyangwa undi murimo uba ugishoboka; ko ari yo mpamvu hasabwa ubufatanye ku nzego zitandukanye , asaba abitabiriye amahugurwa kwegera bagenzi babo ndetse n’urundi rubyiruko bagafata urugero nk’urwo batangiye.

DIGP Marizamunda yashoje asaba ko ibyigirwa muri ayo mahugurwa bikwiriye gushyirwa mu bikorwa; kandi bakabikora nk’abikorera kuko umutekano, iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda bizagerwaho ku bufatanye bw’inzego zose.

Muri aya mahugurwa kandi, ACP Twahirwa yatanze ikiganiro ku buryo Polisi y’u Rwanda yahinduye uburyo yakoreshaga mu kurwanya ibyaha ifatanya  n’abaturage n’izindi nzego  muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha; zaba iza Leta, iz’abikorera, itangazamakuru n’indi miryango; kandi ko bimaze kugera ku ntambwe ishimishije kuko buri rwego rwamaze kumva uruhare rwarwo muri iyo gahunda.

Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Raiderman akaba n’umwe mu bagize Anti-crime Ambassadors yavuze ko iyo ukumira ibyaha uba utabara ubuzima bw’abantu agira ati, "Uruhare rwacu nk’abahanzi ni ukwibutsa abadukurikira ko dufatanyije , kurwanya ibyaha atari inshingano za Polisi gusa; ahubwo ko bireba buri munyarwanda natwe turimo, kuko iyo bivuzwe n’abayobozi gusa byumvwa n’abasanzwe bakurikira gahunda z’ubuyobozi; ariko twebwe dukurikira n’abantu benshi biganjemo urubyiruko, ubutumwa tuzatanga bazabwiyumvamo."

Anita Pendo w’umunyamakuru avuga ko abamukurikira ari benshi ko azakoresha umwanya w’akazi akora kugira ngo ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bugere ku bakurikira ibiganiro n’ibindi bikorwa bye.

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close we yagize ati, "Gahunda zacu zikurikirwa n’abantu benshi, dusabwa kubagezaho ubutumwa bwo kwirinda ibyaha, twashyize hamwe imbaraga tugamije kugira ngo icyiza kimenyekane. Tugomba kubikangurira abantu b’inzego zose duhereye ku bo dukora akazi kamwe bataradusanga."

Yashoje agira ati,"Ikindi ndibutsa abankurikira ko mbakaneye hanze ya gereza ngo mbaririmbire kuko ntibankurikirira muri gereza , hanze yayo rero haba abirinda ibyaha, ibiyobyabwenge, impanuka;  mbakeneye rero ari bazima ,bafite ubwigenge kugira ngo ninkora igitaramo bazaze ari benshi, ni inshingano yanjye kubabwira kwirinda ibyaha n’ibindi bitemewe."

Aya mahugurwa aje akurikira igikorwa cy’umuganda wakorewe mu kagari ka Rwampara mu karere ka Nyarugenge , ku italiki ya 25 Werurwe uyu mwaka, uhuje abagize iri huriro ndetse n’abapolisi.