Mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze, harimo gutangirwa amasomo yo mu rwego rwo hejuru ajyanye n’iby’ubuyobozi mu bya gipolisi, akaba ari icyiciro cya gatatu gihuje abapolisi bakuru 30 bo mu bihugu umunani bikurikira: Burundi, Ethiopia, Gambia, Kenya, Namibia, South Sudan, Uganda n’u Rwanda ari narwo ruyategura.
Aya masomo amaze amezi agera ku icumi, abayitabiriye bakaba bamaze kwiga ibijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi mu buryo bwa gipolisi.Abitabiriye aya masomo kandi bakaba bari hafi kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.
Mu rwego rwo kubongerera ubumenyi muri iki gihe cy’amasomo yabo, guhera taliki ya 8 Kanama 2015,batangiye urugendoshuri hano mu gihugu ,aho barimo gusura ibigo bitandukanye, bakaba bamaze gusura Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB), Minisiteri Ishinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(MINEAC), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) ndetse n’ikigo cya Isange One Stop Center kiri ku bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru; iyi gahunda kandi ikaba izakomeza iki cyumweru cyose.
Uretse kandi izi ngendoshuri bariho bakora mu gihugu imbere, biteganyijwe ko nibazirangiza , aba bapolisi bazanakora izindi nkizi mu bihugu bya Kenya na Namibiya.
Kinyarwanda
English











